Raporo ya WPR yagaragaje ko ibihugu by’Afurika byiganjemo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika-Urutonde

Sangiza iyi nkuru

Raporo yashyizwe hanze na World Population Review igaragaza ko 86.3% by’urubyiruko ku isi rufite nibura imyaka 15 ruba ruzi gusoma no kwandika. Muri aba 90% ni ab’igitsina gabo bafite imyaka 15 kuzamura naho ab’igitsina gore bakaba ari 82.7% ni mu gihe ibihugu byateye imbere usanga 99.2% by’urubyiruko rufite imyaka nk’iyi baba bazi gusoma no kwandika.

Ugendeye kuri izi raporo ndetse ni iya UNESCO iheruka, usanga ibihugu biza imbere ku mugabane wa Afurika mu kugira umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika.

1.Niger

Niger ni cyo gihugu cya mbere gifite abantu batazi gusoma no kwandika ku mugabane wa Afurika aho 19% by’abantu bakuru ari bo babasha gusoma no kwandika muri iki gihugu. Abagabo bazi gusoma no kwandika ni 1/4 cy’abaturage bangana na 24,206,644 batuye Niger naho abagore ni 11%. Iyi Niger kandi ni nayo ya mbere ku rutonde rw’isi.

2.Sudani y’Epfo

Sudani y’Epfo ni igihugu cya 2 ku mugabane wa Afurika ikanaba iya mbere muri EAC mu bihugu bifite umubare uri hasi w’abazi gusoma no kwandika, mu baturage 11,193,725 batuye Sudan y’Epfo, muri bo 27% bazi gusoma no kwandika aho 35% by’abanya-Sudani y’Epfo bazi gusoma no kwandika ari abagabo naho abagore bakaba ari 19.2%.

3.Guinea

Igihugu cya Guinea kiza ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika aho mu baturage 13,132,795 abazi gusoma no kwandika ari 30.4% gusa.Iki gihugu kandi kigaragaza ubusumbane bushingiye ku gitsina kuko abagabo biharira 38% byose by’abazi gusoma no kwandika naho abagore bakaba ari 23% gusa.

4. Burkina Faso ifite abaturage bayituye bagera kuri 20,903,273 abazi gusoma no kwandika ni 36%

5.Central African Republic mu baturage bayituye bagera kuri 4,829,767 abazi gusoma no kwandika ni 36.8% by’aba baturage Bose.

6.Benin ifite abaturage bayituye bagera kuri 12,123,200 abazi gusoma no kwandika ni 38.4%

7.Mali ifite abaturage bayituye bagera kuri 20,258,833 abazi gusoma no kwandika ni 38.7%

8.Chad ifite abaturage bayituye bagera kuri 16,425,864 muri aba abazi gusoma no kwandika ni 40.2%

9.Ivory Cost ifite abaturage bayituye bagera kuri 26,378,274 abazi gusoma no kwandika ni 43.1%

10. Liberia ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa 10 mu bihugu bifite umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika aho mu baturage 5,057,681 abazi gusoma no kwandika ari 47.6%

Mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba(EAC) u Rwanda ruherereyemo igihugu gifite umubare ukabije w’abatazi gusoma no kwandika ni Sudani y’Epfo kuko 27% gusa mu baturage 11,193,725 ari bo bazi gusoma no kwandika.

U Rwanda ni urwakabiri muri EAC kuko rufite abaturage 12,952,218 muri bo 70.5% by’abaturage bazi gusoma no kwandika ubwo abatabizi ni 29.5%.

Igihugu cya Tanzania kiri ku mwanya wa 3 muri EAC mu bihugu bifite umubare w’abatazi gusoma no kwandika aho abazi gusoma no kwandika ari 70.6% mu baturage 59,734,218 abatabizi bakaba ari 29.4%.

Kenya ni iya 4 ifite abazi gusoma no kwandika 78% mu baturage 53,771,296 naho abatabizi ni 22% gusa.Kenya ikurikirwa na Uganda ifite abaturage 45,741,007 muri aba abazi gusoma no kwandika bageze kuri 78.40% naho 21.6% bakaba ari abatabizi.

Muri EAC u Burundi ni cyo gihugu cya nyuma mu bifite umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika kikaba icya mbere muri aka karere mu bihugu bifite abaturage bazi gusoma no kwandika kuko 85.6% by’abarundi 11,890,784 baba bazi gusoma no kwandika naho abatabizi bakaba ari 14.4 % gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *