Afurika nayo ifite ibihugu byihagazeho; aho usanga bifite inganda zikora telefone nk’u Rwanda, zikora imodoka zisanzwe nka Kenya, imodoka z’intambara nka Nigeria, izizimya inkongi z’umuriro nka Uganda ndetse n’indege z’intambara nka Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo, igihugu giherereye ahagereranwa no mu bworo bw’ikirenge cy’umugabane w’Afurika cyagize ubushobozi bwo kwiteranyiriza indege z’intambara zo mu bwoko bwa kajugujugu, imodoka z’intambara zirimo ibifaru na burende ndetse n’amakamyo manini atwara abasirikare.
Indege zikorerwa muri Afurika y’Epfo
Indege zikorwa n’uruganda rwa Denel Rooivalk muri Afurika y’Epfo zitwa ‘Rooivalk;. Imwe igira abapilote babiri, mu gihe nta kintu kiyirimo ikaba ipima ibiro (kg)5730, yaba ipakiye yuzuye, igapima ibiro 7500. Rooivalk igendera ku muvuduko w’ibilometero 278 ku isaha, gusa ntishobora kurenza 309.

Bakora izindi ndege nka Seeker 400 UAS yaremewe gushakisha amakuru nk’amashusho, iri mu kirere byibuze mu bilometero 250 na AHRLAC (Advanced High-Performance Reconnaissance Light Aircraft).
Mu modoka z’intambara zikorwa muri Afurika y’Epfo, harimo OMBT (Olifant Main Battle Tank), Ratel IFV (Infantry Fighting Vehicle), G5 Towed Howitzer, G6 Rhino.











