Mugore, mu gihe warushinze wageze mu rwawe birashoboKa ko bitakoroheye ko wakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ariko nyine niko zubakwa, ugomba kumenya uburyo witwararikamo ndetse n’ibyo ugomba kugirango urusheho kunezeza uwo mwarwubakanye. Dore ibyo usabwa
-Nyuma yo guhuza ibitsina bwa mbere ushobora kumva ushimishijwe no kuba wabikoze, ushobora kumva se wiyandaritse ariko sibyo nta muntu wiyandarika kuwo bashakanye, cyangwa utazi uko umeze,ushobora no kumva bikurenze.

-Bwira umukunzi wawe uko wumva umerewe n’icyo wumva ukeneye kugira ngo utuze. Mushobora gukenera gutemberana, gufatana mu maboko n’ibindi.
-Irinde, guhuza ibitsina n’undi muntu bishobora guhindura imibanire yawe n’umukunzi wawe mu gihe gito cyangwa kirekire kuko hari byinshi muba mwavumburanyeho mutari muziranyeho cyangwa nyuma yo guhuza ibitsina mugasanga ibyo mwabonye atari byo mwari mutegereje.
Ni byiza gukomeza kubiganiraho kugira ngo musobanurirane ibidasobanutse, iyo umuciye inyuma ushobora kumenya izindi ngeso ukaba wabigira umuco, ukisenyera.
-Jya umenya kuvuga umenye no kumva mugenzi wawe, muba mugiye kubana akaramata ugomba gukomeza guha agaciro no kubaha uwo mwabikoranye bwa mbere, kuko aba ariwe mugabo wawe w’ibihe byose.
-Gira umuntu wizeye,ukuze kandi wakugirira akamaro wo mu muryango cyangwa inshuti yawe wizeye itazakuvamo ubwira ibyakubayeho kugira ngo nugira ibibazo azagufashe.

Ntuzabwire isi yose ibyakubayeho kuko bashobora kugufata ukundi, ko uri ikigoryi cyangwa se bashobora gutangira kugucira imanza kuko baba batazi uburyo wageze igihe cyo kubikora.
-Guhuza ibitsina bwa mbere n’imwe mu ntera zikomeye mu buzima bw’umuntu.Nuko rero shimishwa nabyo ariko umenye ko ibyo ukora byose ugomba kwirinda no kurinda uwo mwashakanye.
Mu gihe urangije gukora imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya mbere, baza umukunzi wawe icyamunejeje, nukimenya nawe uzahita umenya icyo akunda ubundi ukaze umurego uzajye uhora ukimukorera.

Menya position yakunze, nawe uzajye uhora umuhindurira umuganisha kuri yayindi uzi imunyura, gerageza ushabuke mu buriri, wirinde kumera nk’umutumba urambitse, ku buryo mu ijoro rikurikira urakora ibidasanzwe n’ibyo wamukoreye uyu munsi.
Irinde kumubwira amagambo y’urucantege mu gihe ubona atakugejeje ku byishimo wifuzaga, irinde kumucyurira abandi bakobwa uzi baba barakundanye cyangwa bararyamanye mbere yawe,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com
Â


