Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 11 Kamena 2020 yatangaje ko nta kintu cyahungabanya umutekano w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu gihe igihugu cye gishora akayabo k’amafaranga mu nzego z’umutekano zirimo igisirikare.
Ni ubutumwa yatanze ubwo Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Matia Kasaija yari amaze kumurika ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Entebbe mu murwa wa Kampala.
Kuri Perezida Museveni, umutekano wa Uganda uhagaze neza mu Karere. Ati: “Nta waducokoza kuko twubatse ubushobozi bwinshi. Uwakwibeshya agatekereza ko yahungabanya Uganda, yaba atubyukije kandi byamuzanira ibyago.”
Yakomeje avuga ko Akarere gafite ibibazo byinshi Uganda yatangamo ubufasha nk’uko yabigenje muri Somalia, igihugu cyahungabanyijwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab Ati: ” Umuvandimwe wese utwifuzaho ubufasha, twamufasha. Dufite ubushobozi nk’ubwo twagaragaje muri Somalia.”
Ingengo y’imari izifashishwa mu nzego z’umutekano za Uganda mu 2020/2021, ingana na tiriyari 4 na miliyari zirenga 500 z’amashilingi (arenga tiriyari 1.15 y’Amanyarwanda). Ni urwego rwa kabiri rwagenewe amafaranga menshi nyuma y’urw’abakozi n’ubwikorezo rwagenewe tiriyari 5.8.

4 Responses
Museveni yavuze ko nta cyahungabanya umutekano w’Akarere kandi ashora akayabo mu gisirikare
uyu musaza arikirigita agaseka.
nibabanze bamenye aho KONI aba. iyo atagira USA ntaba ageze Indian Ocean ahunga

Nonese nyine Koni arihe? wigeze wumva ko yafashe Kampala ? yego nyine Ari kubunga mumashyamba kimwe nabandi bose arebye nabi ashobora no kuyagwamo.