Burundi: Hanzuwe ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga mu gihugu cy’u Burundi, rwemeje ko nta Perezida w’inzibacyuho ukenewe wo gusimbura Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, mu gihe igihugu gifite Perezida uheruka gutorwa.

Ni amakuru amaze gutangazwa na Amb. Willy Nyamitwe wahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ni nyuma y’uko abagize Guverinoma y’u Burundi bari bateraniye muri Perezidansi y’iki gihugu (Ntare Rushatsi) ku wa kane tariki ya 12 Kamena, mu nama yari iyobowe na Visi-perezida w’gihugu, Gaston Sindimwo, igamije kurebera hamwe ikigomba gukurikiraho nyuma y’uko Perezida Nkurunziza apfuye adakoze ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye.

Mu byari byitezwe hari ukwemeza niba mu Burundi hakenewe Perezida w’inzibacyuho mbere y’uko Perezida watowe arahizwa muri Kanama uyu mwaka, cyangwa niba Gen. Evariste Ndayishimiye watowe agomba guhita arahizwa agahita atangira kuyobora igihugu.

Umukoro wo guhitamo ikigomba gukorwa wasigiwe urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga, mbere y’uko rufata icyemezo cy’uko Ndayishimiye agomba kurahirira kuyobora u Burundi.

Amb. Willy Nyamitwe abinyujije kuri Twitter yagize ati ” Urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rumaze gutanga igisubizo ku kibazo rwabajijwe na Leta y’u Burundi. Nta nzibacyuho ikenewe, kuko hari umukuru w’igihugu watowe, ahubwo ukwiye kurahira byihuse.”

Ibi bisobanuye ko Pascal Nyabenda byavugwaga ko agomba kuyobora inzibacyuho atakiyiyoboye, ko ahubwo Gen. Evariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi guhita arahizwa, agatangira kuyobora iki gihugu nka Perezida mushya wacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *