Abadepite bagaragaje ko hari abanyeshuri barya ifunguro ridahagije

Sangiza iyi nkuru

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma y’igenzura ryakorewe mu bigo by’amashuri bitandukanye, igaragaza ko abenshi mu banyeshuri badahabwa ifunguro rihagije, bikaba bigira ingaruka mbi ku myigire yabo no ku ireme ry’uburezi muri rusange.

Ni raporo yamuritswe na Depite Nyabyenda Damien uri mu bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yakozwe hagati y’itariki ya 3 n’iya 14 Gashyantare 2020, igamije gusuzuma ibijyanye n’ireme ry’uburezi.

Politiki yo kugaburira abanyeshuri mu Rwanda isaba ko ababyeyi bagira uruhare mu kugaburira abana babo biga mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hanyuma Leta na yo ikabunganira itanga buri munsi amafaranga y’u Rwanda 56 kuri buri munyeshuri.

Raporo ya Nyabyenda igaragaza ko uruhare rwa 49% ababyeyi basabwa gutanga kugira ngo abana babo bagaburirwe ari ruto cyane ku banyeshuri biga bataha iwabo mu ngo, mu gihe ku biga bacumbikirwa ibintu bimeze neza ugereranyije na bagenzi babo.

Depite Nyabyenda yabisobanuye agira ati”Hari uruhare ruto rutangwa n’ababyeyi mu kugaburira abana babo biga muri gahunda y’imyaka 12, ibyo bigatuma abana barya nabi. Akenshi twasanze ababyeyi batabizi cyangwa ngo babigiremo uruhare.”

Avuga ko ibyo bituma hari abanyeshuri bicwa n’inzara, cyangwa bagahabwa intica ntikize ku buryo binasigira ibigo bimwe umuzigo wo kubona amafaranga yo gukoresha muri iriya gahunda.

Mineduc ivuga iki kuri kiriya kibazo?

Raporo y’Inteko ishinga amategeko ivuga ko ubwo Minisiteri y’Uburezi yasabwaga gutanga ibisobanura kuri kiriya kibazo, yavuze ko iri gutegura Politiki nshya yo kugaburira abana izatanga umurongo wo kugenderaho.

Mineduc kandi ivuga ko ishaka ko amashuri akoresha ibiribwa biboneka mu turere abarizwamo, kugira ngo abashe kugaburira abanyeshuri afatanyije n’ababyeyi.

Abadepite basabye ko Minisitiri w’Uburezi atumizwaho agasobanura iby’iyo Politiki nshya, igomba gukurikizwa mu kugaburira abanyeshuri.

Ku bwa Depite Frank Habineza, ngo hakenewe gutegurwa ubundi buryo, kugira ngo hizerwe ko abanyeshuri bagaburirwa buri munsi w’ishuri.

Ati: “Ndasaba ko byibura bafata igikoma mu kiruhuko cya Saa yine z’igitondo no mu gihe cy’ifunguro rya saa sita hagati ya Saa sita z’amanywa na Saa saba, kubera ko gutanga ibiryo bigoye.”

Raporo kandi yerekana ko abarimu bigisha mu mashuri ya gahunda y’imyaka icyenda na 12 batabonera ku gihe imishahara yabo n’uduhimbazamusyi, nyamara abandi bo mu yandi mashuri babihabwa.

Kuri iki kibazo, raporo yerekana ko abarimu bo mu mashuri yisumbuye babona amafaranga y’uduhimbazamusyi ari hagati ya 40,000 na 90,000Rwf, mu gihe abo mu mashuri abanza babona ari hagati ya 30,000 na 50,000 Rwf, bigatera ubusumbane mu barezi nyamara bose bakoreshwa na leta.

Habineza yagaragaje ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke, hakenewe gushyiraho isoko ryihariye rya mwarimu rimworohereza guhaha ku buryo na we yazajya ahaha ku biciro bito nk’uko byakorewe abashinzwe umutekano (abasirikare, abapolisi n’abacungagereza).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *