Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye

Sangiza iyi nkuru

Rutaganzwa Donath utuye Kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi  akekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10 y’amavuko.
 
Amakuru dukesha  abaturanyi ba Rutangazwa Donath batuye mu  kagari ka Mubuga bavuga ko yavuye mu rugo rwe mu mudugudu  wa Ryabega akajya  kwa Sebukwe basanzwe baturanye,  aho umugore amaze imyaka ibiri yaramuhungiye, ahageze asanze umugore we adahari yahise asambanya  uwo mwana wari wenyine.

Amakuru y’uko uwo mwana yasambanyijwe yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 kuko ubwo byabaga ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020 bivugwa ko  kwa sebukwe n’umugore babigize  ibanga, batinya ko yafungwa umugore agasigara arera abana bane bafitanye wenyine.

Uzabakiriho Deogratias uyobora umudugudu wa Ryabega yabwiye Bwiza.com ko mbere uwo muryango wabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bafitanye abana bane, uwo akekwaho gusambanya akaba akurikira imfura yabo.

Agira ati: “Uwo mugabo amaze igihe atabana n’umugore we kubera amakimbirane kandi umugore yagiye iwabo ari naho yasanze uwo mwana kuko yajyaga ajyayo kureba nyina ngo amusabe imbabazi basubirane, tukaba twaramenye amakuru yuko byabaye dutinze kuko ngo bari banze kubishyira hanze, ngo uwo mugabo adafungwa umugore akarera abana be bane babyaranye.”

Umunyamabanganshingwabikorwa  w’umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard  avuga ko amakuru yamenyekanye  atanzwe n’abana uwo mwana wasambanyijwe na se yabiganirijeho.

Aragira ati: “Amakuru yatinze kumenyekana kuko umwana ntiyabivuze aho amakuru yatanzwe na bagenzi be yabibwiye, babivuze ubuyobozi burabimenya, turamufata tumushyikiriza ubugenzacyaha. Natwe byaradutunguye kuko dusanzwe twigisha ababyeyi kurinda abana none uwabikoze ni umubyeyi wabikoreye umwana we .“                         
Umuvugizi wa Polisu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizerimana Hamuduni  aganira na Bwiza.com yavuze uyu mugabo arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, agasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Agira ati: “Urwego rw’Ubugenzacyaha ni rwo rurimo kubikurikirana kuko yarafashwe. Naho twebwe  ubutumwa twatanga ni ugukangurira abaturarwanda kugira umutekano uwabo, ntibumve ko umutekano ari uwa polisi ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hanakumirwe icyaha kitaraba, kandi dufite uburyo duhuza amakuru dufatanyije n’inzego guhera ku mudugudu ndetse n’inzego z’umutekano. “

Ntabwo ari ubwa mbere umugabo afatwa ashinjwa gusambanya umwana yibyariye kuko mu 2014, umugabo wo  mu kagari ka ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama wari ufite imyaka 45 yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.
 
Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye
    AKA NIKO GAHOMAMUNWA MUREKE ABABESHYERA AGAPFUKAMUNWA ! UYU MURENGE NIWO MVUKAMO ARIKO SIHO MBARIZWA ICYO NZI NEZA NI UKO BAGIRA UMUCO WO KUBAHA CYANE NO GUTINYA ABAKWE JYE NTIBINTANGAJE KUMVA KO BAHISHIRIYE IYINGIRWAMUKWE WABO NAKO UMUBYEYI GITO. NDISABIRA UBUYOBOZI KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE BO MU TUGARI TWA MUYOKA , MUBUGA,MUSAZA ,KABUGA IGICE CYA RUGURU AHO TWITA MU GISAKA NA NGANDA AHASUBIRA RUGARAMA ,NYARUGERA,NYAGAHAMA ,MU RWAMBARIRO ,KANYINYA NA GACUBA KUKO BAGIFITE WA MUCO WABO WA KERA NGO UMURYANGO UDASEBA , TUDAFUNGISHA UMUKWE, UMUTURANYI N’IBINDI NK’IBYO KANDI SE W’URIYA MWANA ABAYE YARAMWANDUJE INDWARA NKA SIDA BIKAJYAKUMENYEKANA KARE URIYA MWANA YARI GUHABWA UBUFASHA BITYO NTIYANDURE.

  2. Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye
    AKA NIKO GAHOMAMUNWA MUREKE ABABESHYERA AGAPFUKAMUNWA ! UYU MURENGE NIWO MVUKAMO ARIKO SIHO MBARIZWA ICYO NZI NEZA NI UKO BAGIRA UMUCO WO KUBAHA CYANE NO GUTINYA ABAKWE JYE NTIBINTANGAJE KUMVA KO BAHISHIRIYE IYINGIRWAMUKWE WABO NAKO UMUBYEYI GITO. NDISABIRA UBUYOBOZI KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE BO MU TUGARI TWA MUYOKA , MUBUGA,MUSAZA ,KABUGA IGICE CYA RUGURU AHO TWITA MU GISAKA NA NGANDA AHASUBIRA RUGARAMA ,NYARUGERA,NYAGAHAMA ,MU RWAMBARIRO ,KANYINYA NA GACUBA KUKO BAGIFITE WA MUCO WABO WA KERA NGO UMURYANGO UDASEBA , TUDAFUNGISHA UMUKWE, UMUTURANYI N’IBINDI NK’IBYO KANDI SE W’URIYA MWANA ABAYE YARAMWANDUJE INDWARA NKA SIDA BIKAJYAKUMENYEKANA KARE URIYA MWANA YARI GUHABWA UBUFASHA BITYO NTIYANDURE.

  3. Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye
    Ntibyumvikana nez abobabyey nabo bahanwe kuk bahishiriye icah.

  4. Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye
    Ntibyumvikana nez abobabyey nabo bahanwe kuk bahishiriye icah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *