Urusaku rw’amasasu na gerenade rwongeye kumvikana mu mujyi i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015, mu mujyi wa Bujumbura muri zone ya Jabe/Nyakabinga ndetse na Cibitoke humvikanye urusaku rw’amasasu ndetse hanaterwa gerenade.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Polisi yatangaje aya makuru nk’impamo ndetse inemeza ko abapolisi 2 bakomerekejwe n’ibyo bisasu bityo hanatwikwa imodoka imwe yo mu bwoko bwa Spacio.
Pierre Nkurikiye Umuvugizi wa polisi i Burundi yatangaje ko iyo modoka yatwitswe yari iy’umuturage ku giti cye witwa Joachin Ndyakarika, ngo ubwo imodoka ya polisi izimya inkongi yari ije kuzimya iyo modoka yatatswe ihita isubira inyuma.
Muri iryo joro, hatewe gerenade zisaga 8, 4 zatewe i Jabe, 3 ziterwa Cibitoke indi imwe iterwa Nyakabiga.
Nyuma y’icyo gitero, agace ka Jabe kazengurutswe n’igipolisi cya Leta bityo ngo andi makuru aratangazwa nyuma ya operasiyo polisi irimo muri ako gace.
Abaturage i Burundi bavuga ko bagiye bagura imbunda na gerenade zo kwirinda Imbonerakure na polisi, bityo ngo gerenade igurwa amafaranga atarenze ibihumbi 10 by’amarundi naho imbunda (Kalashnikov) ikaba igurwa asaga ibihumbi 50 uyashyize mu manyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *