Umugabo witwa Gasangwa Dismas utuye mu mudugudu wa Kumana mu Kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi, mu ijoro ryo kuwa gatatu kuwa 17 Gicurasi yatezwe n’abagizi ba nabi baramukubita bamugira intere akaba arembereye mu bitaro bya Kanombe.
Mukankumburwa Caritas umugore wa Gasangwa yabwiye Bwiza.com ko umugabo arembereye mu bitaro bya Kanombe bitewe n’inkoni yakubiswe n’abo bagizi ba nabi bari bamutegeye mu nzira ataha .
Uyu mubyeyi aravuga ko umugabo we bashobora kuba bamuziza amakuru y’umugabo witwa Gatete Deo, uherutse kurekurwa kandi yari yarakatiwe igifungo cya burundu, anavuga ko hari isano bifitano no guhohoterwa azira ko yarokotse jenoside .
Yagize ati: ” Bamukubise ku wa Gatatu nka saa moya ubwo yari atashye baramukubita ariko ariruka arabacika , twamujyanye ku kigo nderabuzima batwohereza ku bitaro i Kiziguro na bo batwohereza hano Kanombe kandi ararembye cyane. Abamukubise bavuga ko barimo kwihorera kandi yari aherutse no gutanga amakuru ku mugabo witwa Gatete Deo warekuwe na gereza kandi yarakatiwe n’urukiko rwa Gacaca igifungo cya burundu…
kandi mu bamukubise harimo umwana w’umugabo duturanye wigeze kuraswa bakabeshyera abacitse ku icumu ko babifitemo uruhare, ikaba ariyo mpamvu zo kumutega kandi bari benshi. Dusaba kuturenganura abamukubise bagafatwa kuko barazwi. ”
Gapfizi Emmanuel, avuga ko abakubise Gasangwa babateze ari babiri kandi ko bakeka ko baziraga kuba baracitse ku icumu .
Agira ati: “Twari kumwe na Gasangwa maze tugeze mu gasantere ka Gakoni njye nasigaye inyuma gato, ndimo kuvugana n’umuntu ageze hirya gato, ni bwo bahise bamufata batangira kumukubita, nagiye musanga, numva bavuga ngo njyewe ndabasize mpita nirirukana ndahunga.”
Nkusi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kumana, yemeza ko abamukubise barimo bavuga ko bihorera kandi ko babikora bari bamaze kumunyuraho bafite inkoni bakaba barenga bane .
Agira ati: “Bamukubise hashize umwanya anyuzeho, twumva atabaza aza agana aho turi. Umwe mu bamukubise witwa Benoit yaje amukurikiye avuga ko abacitse kandi se w’uwo mwana yigeze kuraswa babigereka ku bacitse ku icumu, uwamurashe ntawamumenye ariko byakomeje kuvugwa ko ngo yagambaniwe n’abacitse ku icumu .“
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine yemeza ko abakekwa guhohotera Gasangwa barimo gushakishwa n’inzego z’ibanze zifatanyije na polisi.
Agira ati: “Abakekwa bamenyekanye amazina ni babiri barimo gushakishwa, nibaboneka hazamenyekana n’abandi bari kumwe kuko turimo kubashakisha dufatanyije na polisi. Turacyakomeje kwegeranya amakuru yose kuko hari amakuru yari aherutse gutanga ku mugabo wafunguwe kandi yarakatiwe igifungo cya burundu.”


