9-year-old-groom-marries-62-year-old-wife-again_4_.jpg

Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko witwa Sanele Masilela yashakanye n’umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko witwa Helen Shabangu muri Afurika y’Epfo, mu buryo bwo kubahiriza ibyo abakurambere be bamutegetse.

Ibi birori byabaye muri Nyakanga 2014 nyuma y’umwaka aba bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo.

Sanele Masilela yashyingiwe Helen Shabangu nyuma yo kubisaba ababyeyi be, nabo bakabiha umugisha. Mu byishimo byinshi, uyu mwana w’imyaka icyenda yagize ati: “Nahisemo Helen kubera ko mukunda.”

Helen Shabangu yishimiye ko uyu mwana yamutoranyije, ndetse n’umuryango ukaba warabashyigikiye. Gusa ngo ni ukubahiriza ibyo abakurambere basabye. Ati: “Ni uburyo bwo gushimisha abakurambere.”

Umubyeyi wa Sanele witwa Patience Masilela na we yishimiye ko isezerano ry’umwana n’abakurambere risohoye, ati: “Ni byiza ko habaye ubu bukwe. Kuba bwabaye, byashimishije abakurambere. Iyo tudakora ibyo umwana yasabye, ikintu kibi cyari kuba mu muryango.”

Amwe mu mafoto y’ubu bukwe agaragaza Helen na Sanele bambaye imyambaro y’ubukwe, bambikana impeta ndetse basomana.

9-year-old-groom-marries-62-year-old-wife-again_4_.jpg

9-year-old-groom-marries-62-year-old-wife-again_2_.jpg

183396.jpg

183395.jpg

Ubusanzwe Helen afite umugabo n’abana batanu. Nyina wa Sanele we yari afite imyaka 47 y’amavuko. Bose bahamya ko Sanele nakura, azashaka umugore we bari mu kigero kimwe, ariko byabaye ngombwa ko bibanzirizwa no kubahiriza itegeko ry’abakurambere.

Mu muco gakondo w’ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, abantu bizera ko bashobora kuvugana n’abakurambere. Bubaha icyo bizera ko bababwira ndetse cyaba ari itegeko bakacyubahiriza. Umuryango utubahirije icyo abakurambere bawutegetse, bizera ko ushobora guhura n’ibibazo bikomeye, rimwe na rimwe byitwa ‘imivumo’.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    ntakintu kizima uvuzemo nuguhaha muryo bwokubeshya

  2. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    ntakintu kizima uvuzemo nuguhaha muryo bwokubeshya

  3. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    Ubu se uyu mwana agasununu azajya agashimisha mukecuru?

  4. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    Ubu se uyu mwana agasununu azajya agashimisha mukecuru?

  5. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    Ubu se uyu mwana agasununu azajya agashimisha mukecuru?

  6. Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto
    Ubu se uyu mwana agasununu azajya agashimisha mukecuru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *