20251031_045203

Gen. Júlio Jane wa FADM yasuye RDF i Mocímboa da Praia

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Gen Júlio dos Santos Jane, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yari kumwe na mugenzi we Maj Gen André Rafael Mahunguane w’ingabo za kiriya gihugu zirwanira ku butaka.

Aba bombi bakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique, Maj. Gen Vincent Gatama, hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba RSF, babagezaho ishusho rusange y’umutekano mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego y’uru ruzinduko yari “uguha ikaze inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa muri Mozambique ziyobowe na Maj Gen Vincent Gatama, basimbuye bagenzi babo bari basanzwe bakorera muri Cabo Delgado.”

Yavuze kandi ko uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yatangaje ko urwego ruhuriweho rw’Ingabo z’ibihugu byombi rugiye kwimurirwa mu mujyi wa Mocímboa da Praia, ruvanywe i Pemba, mu gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa mu bihe bizaza.

Yasabye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique gukomeza gukorana neza kugira ngo bazagere ku ntego zabo za gisirikare.

Gen. Jane yongeye kugaragaza ubushake bwe bwo gushyigikira inzego z’umutekano z’impande zombi mu kurangiza neza ubutumwa zahawe, ashima akazi gakomeye Ingabo z’u Rwanda na Mozambique bamaze gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Yashimiye kandi RSF ku ruhare rugaragara yagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyo ntara.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *