Yari kumwe n'umugabo we, Barahira ndetse n'abana

Uwilingiyimana Agatha aba yujuje imyaka 67-Amateka n’amafoto

Sangiza iyi nkuru

Uwilingiyimana Agatha washyizwe ku rutonde rw’intwari zo mu rwego rw’Imena, ni umwe mu bagore bake b’abanyapolitiki mu Rwanda babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari. Agahigo kuri we ni uko kugeza ubu ari we mugore rukumbi wayoboye Guverinoma y’u Rwanda, kuva muri Nyakanga 1993 kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo yari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (1993-1994), Uwilingiyimana Agatha yabashije kwerekena ko adashyigikiye ingoma ya Habyarimana, anagaragaza kudahuza imyumvire n’abateguraga Jenoside.Ibi ni nabyo byamuviriyemo intandaro yo kwicwa ku ikubitiro.

Uwilingiyimana Agatha yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Kamena 1953. Yize amashuri abanza mu ishuri rya Notre Dame des Citeaux mu mujyi wa Kigali, nyuma ajya muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubutabire (Chemistry).

Usibye kuba Minisitiri w’Intebe rukumbi w’umugore mu mateka y’u Rwanda, kandi ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (MDR), Uwilingiyimana yabaye Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu ishami ry’ubumenyi (sciences). Kwiga no kwigisha amasomo ajyanye n’Ubumenyi, ni bimwe mu byagarukwagaho n’itangazamakuru ry’icyo gihe, kuko rubanda itiyumvishaga ukuntu umukobwa yabyiga akabishobora, akanabasha kubyigisha.

Uwilingiyimana yashakanye na Barahira Ignace, bavukaga hamwe, babyarana abana batanu. We n’umugabo we bapfanye tariki ya 7 Mata mu gitondo, ubwo bitanguranwaga abasirikare barindaga Perezida babahigaga. Bahisemo kwigaragaza mbere, banga ko babasanga mu nzu bakabicana n’abana.

Bimwe mu bikorwa by’ubutwari byaranze Agathe Uwiringiyimana:

Kutaniganwa ijambo:

Mbere gato y’urupfu rwe, yibukirwa ku Nama y’igihugu iharanira amajyambere (Conseil National de Developpement- CND) ari yo nteko y’ubu; ubwo Abanyarwanda n’amahanga bari biteze ko Perezida Habyarimana ashyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zose, nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga, maze Habyarimana akabihindura agasohoka mu nteko atavuze. Abanyamakuru basumira Uwilingiyimana Agatha bamubaza impamvu Guverinoma itagiyeho, na we abasubiza agira ati: “Agiye mutamureba se, mumukurikire mumubaze.”

Aya masezerano ya Arusha yasinywe tariki ya 4 Kanama 1993, yavugaga ko hagomba kujyaho Guverinoma irimo abakomoka mu ishyaka ryari ku butegetsi MRND, abakomoka mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abakomoka muri FPR Inkotanyi itarakoreraga mu Rwanda ku buryo buzwi, usibye kuba yaraje yitwaje intwaro ikaba yari imaze gufata igice kinini cy’u Rwanda.

Kurwanya akarengane: Uwilingiyimana Agatha yaranzwe no kurwanya akarengane yivuye inyuma. Amaze kuba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu 1992, yakuyeho gahunda y’iringaniza mu mashuri hashingiwe ku moko, ahubwo hagashingirwa ku manota.

Icyo gihe kandi, ni bwo hatangiye kumvikana abayobozi b’ibigo by’amashuri, abagenzuzi b’amafasi n’amakomini, badakomoka muri MRND, na bo bamufashije gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya ivangura mu mashuri.

Guhanga udushya: Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Iki ngo cyaba ari kimwe mu byatumye amenyekana mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ahita azamurwa ajya gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu mwaka w’1989.

Urupfu rwa Uwilingiyimana Agatha

Indege yari itwaye ba Perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi, ikimara guhanurwa mu ijoro rya tariki ya 6 Mata 1994, Uwiringiyimana yari arinzwe n’abajepe.

Nyuma MINUAR yohereje Ababiligi 10 ngo bajye kumurinda (ngo inashaka ko yagera kuri Radio Rwanda akagira icyo atangariza Abanyarwanda n’amahanga ku biri kubera mu Rwanda, agatanga ituze n’ihumure).

Mu rukerera rwa tariki ya 7 Mata 1994, abajepe basabye Ababiligi bo muri MINUAR gushyira imbunda hasi. Uwilingiyimana n’umugabo we, ndetse n’aba Babirigi 10 bishwe barashwe n’abajepe, ku mabwiriza ya Colonel Bagosora Théoneste, ubu wahamwe n’ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yari kumwe n'umugabo we, Barahira ndetse n'abana
Yari kumwe n’umugabo we, Barahira ndetse n’abana
Aha yari kumwe n'abana be (ubu bari mu buhungiro)
Aha yari kumwe n’abana be (ubu bari mu buhungiro)

gettyimages-733548675-612x612.jpg

Yari afite umuco w'urugwiro no kuri rubanda rugufi
Yari afite umuco w’urugwiro no kuri rubanda rugufi
Uwiringimana Agatha yakundwaga n'abaturage
Uwiringimana Agatha yakundwaga n’abaturage

gettyimages-733556587-612x612.jpg

gettyimages-733548669-612x612.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uwilingiyimana Agatha aba yujuje imyaka 67-Amateka n’amafoto
    Burya hariho n abahutu b intwari? None kuki abana be bakiri mu buhungiro Leta ntacyo yabamarira? Kuki bahunze leta kandi atariyo yabiciye ababyeyi?

    1. Uwilingiyimana Agatha aba yujuje imyaka 67-Amateka n’amafoto
      Rukundo we abana be bibera mubu suwisi kandi bajya baza mu Rwanda.
      Bahunze ari bato , Bubatse ubuzima bwabo Swisse sinzi mpamvu utsindagira mubantu izo ngenga bitekerezo zawe! Aka nakumiro.
      Mbiswa ra

    2. Uwilingiyimana Agatha aba yujuje imyaka 67-Amateka n’amafoto
      Rukundo we abana be bibera mubu suwisi kandi bajya baza mu Rwanda.
      Bahunze ari bato , Bubatse ubuzima bwabo Swisse sinzi mpamvu utsindagira mubantu izo ngenga bitekerezo zawe! Aka nakumiro.
      Mbiswa ra

  2. Uwilingiyimana Agatha aba yujuje imyaka 67-Amateka n’amafoto
    Burya hariho n abahutu b intwari? None kuki abana be bakiri mu buhungiro Leta ntacyo yabamarira? Kuki bahunze leta kandi atariyo yabiciye ababyeyi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *