Kigali: Imidugudu 6 yashyizwe muri Guma mu Rugo, abandi bahabwa integuza

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ijoro ry’uyu wa 25 Kamena 2020 ishyize Imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo, itanga integuza ko n’ahandi hashobora gushyirwa muri iyi gahunda nibiba ngombwa.

Iyo midugudu irimo:

  • Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
  • Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori, Kigarama muri Kicukiro.
  • Zuba mu Kagari ka Nyarurama, Kigarama muri Kicukiro.
  • Rugano mu Kagari ka Karunga, unurenge wa Gikondo muri Kicukiro.
  • Kadobogo, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
  • Gisenga mu Kagari ka Kigali, Kigali muri Nyarugenge.

Iyi Minisiteri yatangaje ko iyi midugudu izaba muri iyi gahunda nibura mu gihe cy’iminsi 15.

Ikigiye gukurikiraho

Abakozi ba leta n’abikorera batuye muri iyi midugudu bose barasabwa gukorera akazi mu rugo, ingendo hagati y’ahashizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice bihana imbibi n’iyi midugudu zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Mu bindi bice byose bigize Umujyi wa Kigali, harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Kamena 2020.

MINALOC kandi yatangaje ko inzego z’ubuzima n’iz’Umujyi wa Kigali zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa.

Iyi midugudu ishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma yo kugaragaramo abarwayi 21 ba Covid-19 mu minsi itanu. Tariki ya 21 Kamena 2020, Kigali yabonetse 6, ibonekamo 7 ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 23 ibonekamo 1, ibonekamo 3 ejo hashize, uyu munsi ho ikaba yabonetsemo 4.

Guma mu Rugo irasanzwe muri Rusizi na Rubavu

Akarere ka Rusizi cyane cyane mu mujyi wa Kamembe kashyize muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki ya 2 Kamena 2020. Byatewe n’ubwandu bushya bw’abantu batanu bari bahagaragaye tariki ya 31 Gicurasi, baturutse mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Ihananira Demukarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, muri Rusizi baracyari muri Guma mu Rugo, icyizere cyo kuyivamo ni gike kuko ubwandu bushya bukomeje kugararagarayo, ku mibare iri hejuru.

Rubavu nayo yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ku munsi umwe na Rusizi. Aka karere nako kabonwe nk’agafite ibyago byo gufata ubwandu bwaturuka ku bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, cyane ko nk’Umujyi wa Goma bihana imbibi, hashize igihe kinini ugaragaramo abanduye Covid-19. Imibare yashyizwe ahagaragara tariki ya 22 Kamena, yerekanye ko Rubavu yabonetsemo abarwayi 3.

Akarere ka Kirehe nako gateye impungenge n’ubwo katigeze gashyirwa muri Guma mu Rugo kuko kamaze igihe kinini kabonekamo abanduye ariko ho byahereye ku mupaka wa Rusumo. Kirehe ntisiba kubonekamo abanduye Covid-19 kimwe na Rusizi, byabaye akarusho tariki ya 22 Kamena ubwo aka karere kagaragayemo abarwayi 33, ukaba ari wo mubare munini w’ubwandu wahabonetse kurusha no bindi bice by’igihugu.

Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda kuva umurwayi wa mbere yaboneka tariki ya 14 Werurwe ni 850, abakize ni 385 abakirwaye ni 463, abapfuye bo ni babiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *