Ibihumbi by’abafana ba Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, barenze ku mabwiriza agenga umukwabu muri kiriya gihugu bajya kuri Stade ya Anfield Road mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Shampiyona ikipe tabo yaraye itwaye nyuma y’imyaka 30 yari ishize itagitwara.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Liverpool yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Abongereza, nyuma y’uko Manchester City yari iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona itsinzwe na Chelsea ibitego 2-1, igasigara irushwa na Liverpool amanota 23 mu gihe Shampiyona y’Abongereza isigaje imikino irindwi yonyine igasozwa.
Ibitego bya Christian Pulisic na Willian byari bihagije kugira ngo Chelsea ibuze Manchester City amanota atatu yatumye urugamba rwayo na Liverpool rurangira, ariko kandi anafasha Chelsea kugumana umwanya wa kane n’amanota 54.
Nyuma y’umukino abafana ba Liverpool batuye hafi ya Stade yayo bahise baterana, mu rwego rwo kwishimira amateka mabi yari amaze imyaka 30 ikipe yabo yasibye. Amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru bitandukanye yerekana abafana ba Liverpool bacanye ibishashi by’umuriro, mu rwego rwo kwishimira iriya nsinzi y’amateka.
Abafana kandi bumvikanaga baririmba indirimbo zirimo amazina y’abakinnyi ba Liverpool, barimo nka Mo Salah ka Kapiteni Jordan Henderson.
Ni igikorwa abo bafana BBC ivuga ko barengaga 2,000 bakoze barenze ku mabwiriza agenga umukwabu mu Bwongereza.
Cyakora cyo icyo gitangazamakuru kivuga ko nta nzego zishinzwe umutekano nka Polisi zigeze zigerageza kubatatanya.
Polisi y’Ubwongereza ikorera mu gace ka Mersyside, yavuze ko hari abafana benshi bashakaga kujya kuri Anfield kwishimira insinzi, ariko bagakumirwa neza.
Umuyobozi wungirije wa Polisi yo muri kariya gace, Rob Carden, yavuze ko abafana benshi bamenye ko atari igihe cyo guhura ngo bishime, bahitamo kubikora mu mutuzo.
Abakinnyi ba Liverpool nka myugariro Virgil Van Dijk na Alex-Oxlade Chamberlain na bo bagagaye bishima nyuma y’insinzi ya Chelsea.
Umutoza Jurgen Klopp, yabwiye Sky Sports ati: “Nta amagambo mfite, birenze intekerezo. Birenze uko natekerezaga ko bishoboka, gutwara igikombe n’iyi kipe ni ibintu byiza cyane. Ntabwo narindiriye imyaka 30, hano mpamaze imyaka ine n’igice, ariko ni ikintu tugezeho, cyane cyane no kubera amezi atatu tudakina kuko ntawari uzi ko tuzongera gukina.”
Yunzemo ati: “Ndabizi ubu birakomeye ku bantu, ariko ntabwo twakwifata. Turaza kwishimana n’abafana bacu nibishoboka”.
Liverpool yegukanaga igikombe cya Shampiyona y’Abongereza cya 19 mu mateka yayo. Iyi kipe iza inyuma ya Manchester United mu gutwara ibikombe byinshi, yaherukaga gutwara igikombe cya Shampiyona y’Abongereza mu mwaka w’imikino wa 1989/90 ubwo yatozwaga na Sir Kenny Dalglish.



4 Responses
Abafana ba Liverpool bishe umukwabu bajya kwishimira igikombe cya Shampiyona batwaye
mwazadushakiye amateka ya fans of liverpool na royal family batishimira
Abafana ba Liverpool bishe umukwabu bajya kwishimira igikombe cya Shampiyona batwaye
mwazadushakiye amateka ya fans of liverpool na royal family batishimira
Abafana ba Liverpool bishe umukwabu bajya kwishimira igikombe cya Shampiyona batwaye
muzadushakire impavu abafana ba liverpool batemera ubwami bwa uk
Abafana ba Liverpool bishe umukwabu bajya kwishimira igikombe cya Shampiyona batwaye
muzadushakire impavu abafana ba liverpool batemera ubwami bwa uk