Umukobwa w’Umugande w’imyaka 32 y’amavuko, Lulu Jemimah yakoze ubukwe nta mugabo nyuma y’igitutu ababyeyi be bari bamaze igihe bamushyiraho, bamubaza impamvu adashaka umugabo.
Ubukwe bw’uyu mukobwa bwabaye mu 2018 yabushoyemo amafaranga 2.64 y’amadolari y’Amerika. Aya mafaranga ni ayamugejeje aho yakoreye ubukwe, ababwitabiriye biyishyuriye aho bwabereye, ikanzu yo yayikodesherejwe n’inshuti ku munsi w’amavuko, umugati bariye ni musaza we wawumutekeye.
Lulu Jemimah yavuze ku kuntu ababyeyi be bamusengeye ngo azabone umugabo mwiza kuva akiri muto, cyane ubwo yabaga yizihije isabukuru. Ati: “Papa yanditse imbwirwaruhame azavugira mu bukwe bwanjye, ubwo nari mfite imyaka 16 y’amavuko. Kuri buri munsi wanjye w’amavuko, Mama yaransengeraga ngo nzabone umugabo mwiza.”
Ibi ni byo byatumye uumukobwa afata umwanzuro wo kwishyingira muri ubu buryo, kugira ngo ababyeyi bareke kumuhangayikira. Ababwitabiriye ni inshuti, zari zagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, cyane ko byabaye ku munsi umwe.


