Polisi ya Kenya kuri uyu wa gatanu, yatangaje ko yarashe abantu batatu barapfa ubwo igikundi cy’abamotari bigaragambyaga bamagana itabwa muri yombi rya mugenzi wabo wari wishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Itangazo iyo Polisi yasohoye, rivuga ko yarasiye abo bamotari mu mujyi wa Lessos uri mu Burengerazuba bwa Kenya, nyuma yo guhangana na yo.
Polisi ya Kenya yahise itegeka ko abapolisi bayo bagize uruhare mu gutwara ubuzima bwa bariya bantu bahita batabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bakoze.
Ikinyamakuru Standard cyo muri Kenya cyavuze ko bigitangira Abapolisi bahohoteye umumotari bamuhora ko nta gapfukamunwa yambaye, bikaba ngombwa ko umudozi w’inkweto wari hafi aho agerageza gukiza uwahohoterwaga.
Daily Nation yongeyeho ko abo bapolisi bashakaga kwaka uwo mumotari ruswa ingana n’amashiringi ya Kenya 50 ahwanye n’abarirwa muri 400Rwf.
Nyuma ngo abapolisi bahise barasa uwo mugabo witwa Lazaro Tirop w’imyaka 40 y’amavuko, ibyatumye abari hafi aho batangira kwigaragambya bamagana urupfu rw’uwari urashwe. Aba baturage babarirwa mu magana bahise bakurikira abapolisi bari basubiye kuri sitasiyo yabo, maze batwika inzu y’umwe mu bapolisi.
Itangazo rya Polisi ya Kenya rivuga ko hahise haraswa abandi bantu babiri, ryongeraho ko “Polisi iteganya gufatira ibihano bikarishye abandi bapolisi bose bazahamwa n’icyaha.”
Kuva mu mpera za Werurwe uyu mwaka mu masaha y’ijoro muri Kenya haba hari umukwabu, washyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Kuva uwo mukwabu washyirwaho cyo kimwe n’izindi ngamba, Polisi ya Kenya yakunze kumvikana mu gukoresha imbaraga z’umurengera ku buryo byatwaye uhuzima bwa benshi.
Magingo aya muri Kenya harabarurwa abantu barenga 10 bamaze kuraswa na Polisi kuva hashyirwaho umukwabu, barimo barindwi barashwe mu majoro atanu yawo ya mbere nk’uko Amnesty International ibitangaza.


