Umunyamakuru Nsanzimana Ernest ukorera ikinyamakuru UKWEZI, yavuze ko aheruka gutegwa ruswa na Mukamisha Laetitia uyobora akagari ka Nyabisagara gaherereye mu murenge wa Mukindo w’akarere ka Gisagara, agamije kumuteza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Nsanzimana yabwiye BWIZA ko ku wa kane tariki ya 25 Kamena, yari yitabye Ishami rya RIB rikorera mu karere ka Gisagara, kugira ngo agire ibyo abazwa kuri kiriya kibazo.
Bahorera Dominique kuri ubu uri kuvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe umuvugizi warwo, Mme Marie Michelle Umuhoza atari kuboneka, yemereye BWIZA ko Nsanzimana kuri ubu uri iwe mu rugo ari gukorwaho iperereza, ibizarivamo bikazatangarizwa itangazamakuru.
Aganira n’iki kinyamakuru yagize ati”Iperereza riri gukorwa, byaturutse ku kirego cyari cyatanzwe, hari uwamuregaga kugira ngo avuguruze inkuru yari yamutanzeho, kuba ikirego gihari byo kirahari ariko ntibivuze ko ahamijwe icyo cyaha.”
Intandaro ya ruswa Nsanzimana yatezwe
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa gatanu, Nsanzimana yavuze ko ruswa yatezwe ifite umuzi ku nkuru yashakaga gukora, igaragaza akarengane Mukamisha yari yakoreye umumotari witwa Nizeyimana Pascal utwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Mukindo.
Nizeyimana uzwi ku izina rya ‘Jumong’ ashinja Gitifu Mukamisha kuba yaramukubitiye inshyi mu ruhame aho yari aje guhahira.
Uwo mumotari yabwiye UKWEZI ko intandaro y’inshyi yakubiswe na Mukamisha, yaturutse ku kuba yari amubajije impamvu ashishikariza abaturage kwambara neza agapfukamunwa kandi we ntako yari yambaye.
Ati: “Nari nambaye agapfukamunwa njye nk’umuturage ayobora, ndamubaza nti ‘ese muyobozi ko utambaye agapfukamunwa kandi udushishikariza kwambara agapfukamunwa?’ yankubise urushyi rwa mbere, akubita urwa kabiri urwa gatatu arambaza ngo uzongera ndamubwira nti ntabwo nzogera”.
Nsanzimana mu gushaka ukuri kw’ibyo uriya mumotari yashinjaga umuyobozi we, ngo yahamagaye Mukamisha kuri terefoni amubaza ukuri, undi amuhatira kuva i Huye akumusanga ku biro bye mu murenge wa Mukindo kugira ngo agira ibyo yise ‘ibimenyetso’ amwereka.
Yagize ati: “Yampatirije kujya ku biro bye guhura na we, mubwira ko njyewe ntabikeneye, ko njye icyo nshaka ari uko ampa igitekerezo cye kuri terefoni. Yambwiye ko hari ibimenyetso ashaka kunyereka duhuye, mubwira ko abifotora akabinyoherereza kuri WhatsApp. Yakomeje kumpatiriza ansaba kujya kuri terrain, kuko numvaga ari uburenganzira bwe kunsaba kujya kuri terrain, nateze moto njyayo.”
Uko Gitifu Mukamisha yishyuriye Nsanzimana Moto akanashaka kumuha ruswa
Umunyamakuru avuga ko akinjira mu biro bya Gitifu Mukamisha, ikintu cya mbere yamubajije ari amafaranga yagombaga kwishyura umumotari wari umuzanye, undi amusubiza ko ari 6,000Rwf. Gitifu wa Nyabisagara wari usanze afite numero ye ya terefoni ngo yahise amwoherereza amafaranga kuri Mobile Money mu rwego rwo kumwishyurira umumotari.
Nsanzimana avuga ko mu biro bya Gitifu Mukamisha harimo amafaranga yemeza ko atazi umubare, yashakaga kumushukisha undi akayanga.
Ati: “Nasanze hari amafaranga yanteze ashaka kumpa, ntabwo nayabaze gusa we yambwiye ko hari abantu bamaze iminsi bamuhamagara bamusaba 50,000Rwf; mubwira ko abo bantu ntabazi. Ayo mafaranga nabonyemo inoti za bibiri n’iz’igihumbi, yari arambitse ku meza ye, munsi ya machine harimo akabahasha k’umweru yari yateganyije kuza gupfunyikamo ayo mafaranga.”
Avuga kandi ko nyuma yo kwanga ariya mafaranga uwo muyobozi yanamuhatiye kumugurira ifunguro rya saa sita avuga ko n’abandi banyamakuru basanzwe barigurirwa, Nsanzimana na byo akabyanga.
Yemeza ko ayo mafaranga ari ayo uriya muyobozi yari yamuteze, ngo kuko nyuma yo kumarana igihe amuhatira kuyafata yanamwimye amakuru yashakaga, RIB yahise ihagera; akemeza ko bishoboka ko Mukamisha ari we wari wateguje ubugenzacyaha ngo bumufatire mu cyuho.
Yemeza kandi ko kumutega ariya mafaranga ngo RIB imute muri yombi imushinja ruswa, bishobora kuba byari mu rwego rwo kumwihoreraho kubera indi nkuru yo mu murenge wa Mukindo aheruka gukora, y’akarengane kakorewe Umurundikazi witwa Niyomuhoza Joselyne wasabaga Leta y’u Rwanda kumurenganura, nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge amuhetse kuri moto akamushyira ibirara ngo bimurohe mu ruzi w’Akanyaru.
BWIZA yifuje kumenya icyo Gitifu Mukamisha Laetia avuga kuri kiriya kubazo, gusa incuro zose yahamagawe ntiyitabye terefoni ye igendanwa, ubutumwa bugufi yandikiwe haba kuri terefoni cyangwa ku rubuga rwa WhatsApp na bwo ntiyabusubije.

6 Responses
Umunyamakuru wa UKWEZI yasobanuye uko Gitifu wo muri Gisagara yamuteze ruswa
Ubwo rero urimo urayobya abantu ngobatamenya ko murya ruswa ninde uyobewe se ko uwo munyamakuru yaraje gutora ibihumbi 50k ngo adasohora iriya nkuru ariko mwabaye abanyamwuga mukareka gusebya izina ryanyu niryabandi banyamakuru tuzi bakora neza
Ubu igitekerzo cyange murahita mukinyonga

Mwiriweho nitwa Uwamariya Yvonne mfite 35 yrs mfite bachelor degree muri finance ndi divorce abana 3 babana na papa wabo ndifuza umuntu twakundana tukubaka ukuze kandi uri serieux Uwumva twahuza yampamagara 0789288934/ 0788759421 uwumva akina ntazampamagare.

ntibizoroha da
Umunyamakuru wa UKWEZI yasobanuye uko Gitifu wo muri Gisagara yamuteze ruswa
ntibizoroha da