Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato bahari kugira ngo bamenye aho igihugu cyerekeza, banabashe gukosora amakosa basanze abababanjirije barakoze.

Ibi yabivugiye mu nama yaguye yamuhuje n’abagize Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu miryango,i Rusororo kuri uyu wa 26 Kamena 2020.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagize ati: “Impamvu ngira ngo tujye tuganira ibi bibazo n’abakiri bato bahari, nizera ko byabafasha kumva ko ibihe tuganamo, igihugu, Abanyarwanda, biri mu maboko yabo. Abanyarwanda bari mu maboko yabo, igihugu cyose muri rusange kiri mu maboko yabo”.

Yakomeje ati: “Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe; bakumva bayakomeza cyangwa bakayabamo ntacyo bibatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago”.

Muri iyi nama kandi, Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya coronavirus cyaje gisanga hari ibindi bibazo bisanzwe u Rwanda rwari rufite kandi na byo bikeneye gukemurwa.

Iyi nama yahurije hamwe abanyamuryango bagera kuri 250 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Umuryango FPR Inkotanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *