Zimwe mu ntwaro zafatiwe muri iyi Operasiyo

Afurika yungutse undi Perezida w’ipeti rya ‘Maréchal’

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko ya Chad yahaye Perezida Idris Déby ipeti riruta ayandi mu gisirikare rya Maréchal nk’ishimwe ry’uruhare runini yagize mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Maréchal de Camp/Maréchal, Marshal, Field Marshal, General Field Marshal cyangwa se Field Marshal ni ryo peti rikuru mu bisirikare by’ibihugu bitandukanye, rihabwa abasirikare bake bitewe n’ibikorwa bidasanzwe bakoze nko kuyobora za operasiyo zikagera ku ntego ndetse n’amateka akomeye umusirikare aba yaragize mu ntambara.

Uyu Mukuru w’Igihugu wari ufite ipeti rya ‘General’ ahawe iri peti nyuma ya Operasiyo simusiga yahawe izina rya ‘Boma Anger’ yagabye ku barwanyi b’uyu mutwe tariki ya 2 Mata 2020, abagera kuri 76 bakahasiga ubuzima ndetse hagafatirwa n’intwaro nyinshi z’amoko atandukanye.

Zimwe mu ntwaro zafatiwe muri iyi Operasiyo
Zimwe mu ntwaro zafatiwe muri iyi Operasiyo

Maréchal Déby n’ingabo ze bihoreraga cyane cyane ku gitero abarwanyi ba Boko Haram bari bagabye ku ngabo zabo, izigera kuri 92 zikahatakariza ubuzima, hiyongeyeho n’ibindi aba barwanyi bari bamaze igihe bagaba ku bihugu nka Chad, Niger na Nigeria.

Perezida w’iyi Nteko, Haroun Kabadi yatangaje ko imyaka igera muri 30 Idris Déby amaze ku butegetsi, yagize uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu ndetse no mu karere ka Sahel kaeshegeshwe n’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya Isilamu.

Umusirikare wayoboye Repubulika ya CentrAfrika kuva mu 1966 kugeza mu 1979, Jean Bédel Bokassa ndetse na Mobutu Sese Seko wabaye Perezida wa Zaïre (ubu ni RDC) kuva mu 1965 kugeza mu 1997 na Idi Amin wabaye Perezida wa Uganda kuva mu 1971 kugeza mu 1979 bari mu Banyafurika bazwi ku ipeti rya ‘Maréchal’ gusa bo barayihaye, bitandukanye na Idris Deby.

Umusirikare urwanya ubutegetsi bwa Libya, Khalifa Haftar na we yahawe iri peti mu 2016 nyuma yo kubohora ibigega by’amavuta byari muri Operasiyo ‘Swift Lightning’ yari ayoboye.

Misiri ni cyo gihugu gifite ba ‘Maréchals’ benshi muri Afurika

Iki gihugu gifite amateka akomeye mu gisirikare kuva mu bihe bya mbere ubwo hakoreshwaga intwaro gakondo. Urubuga rwa Global Fire rwashyize iki gihugu ku mwanya wa 9 mu bifite igisirikare gikomeye ku Isi, muri Afurika kiza ku isonga.

Abasirikare bafite ipeti rya ‘Maréchal’ muri Misiri ni icyenda, barangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Abdel Fattah el-Sisi. Hari abandi barimo: Mohamed Hussein Tantawi wabaye umugaba mukuru w’ingabo, Abdel Hakim Amer, Ahmad Ismail Ali, Mohamed Abdel Ghani Elgamasy, Abd al-Halim Abu Ghazala, Mohamed Aly Fahmy, Ahmed Badawi na Mohamed Abou Zikry.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Afurika yungutse undi Perezida w’ipeti rya ‘Maréchal’
    Ibyo nibikaryo, ubwo c yarihawe ate kandi akora imirimo ya politike? Niba yari n’umusirikare ntabwo akigikora.

  2. Afurika yungutse undi Perezida w’ipeti rya ‘Maréchal’
    Ibyo nibikaryo, ubwo c yarihawe ate kandi akora imirimo ya politike? Niba yari n’umusirikare ntabwo akigikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *