Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 28 Kamena 2020 yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abantu 15.
Ni urutonde rwatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Gen. Alain Guillaume Bunyoni na Visi Perezida, Prosper Bazombanza nk’uko bigenwa n’Itegekonshinga, rugizwe n’abagabo 11 ndetse n’abagore 4. Icyari gisigaye ni uko Umukuru w’Igihugu yemeza uru rutonde nk’uko yabigenje
Abagize guverinoma bose
1. Minisitiri w’Ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo: Hon. ImmaculĂ©e Ndabaneze.
2. Minisitiri ushinzwe amazi, ingufu na mine: Uwizeye Abraham
3. Minisitiri ushinzwe ibikorwa rusange, imirimo n’abakozi: Mme Domine Banyankimbona.
4. Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Imiturire rusange: Mr. DĂ©ogratias Nsanganiyumwami.
5. Minisitiri w’Ibidukikije, ubuhinzi n’ubworozi: Dr. DĂ©o Guide Rurema.
6. Minisitiri w’Ubuzima no kurwanya SIDA: Dr. ThaddĂ©e Ndikumana.
7. Minisitiri w’Imari, ingengo y’imari n’igenamigambi: Dr. Domitien Ndihokubwayo.
8. Minisitiri w’Uburezi n’ubushakashatsi muri siyansi: Dr. Gaspard Banyankimbona.
9. Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC: Amb. Ezéchiel Nibigira.
10. Minisitiri w’Ubufatanye mu gihugu, imibereho y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire: Mme Imelde Sabushimike.
11. Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru: Mme Marie Chantal Nijimbere.
12. Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu n’iterambere ry’abaturage: CPC Gervais Ndirakobuca.
13. Minisitiri w’Ingabo n’abademobe: Alain Tribert Mutabazi.
14. Minisitiri w’Ubutabera: Mme Jeannine Nibizi.
15. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: Amb. Albert Shingiro.
Perezida Ndayishimiye watowe tariki ya 20 Gicurasi 2020 ashyizeho iyi Guverinoma nyuma y’iminsi 15 arahiye na nyuma y’icyumweru ashyizeho Minisitiri w’Intebe na Visi Perezida.

2 Responses
Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 15
Ndayishimiye yizeye ko Imana izabimufashamo,kubera ko nawe avuga ko ari Umurokore.Na Nkurunziza niko yavugaga.Gusa ntabwo ushobora kujya muli politike,hanyuma ngo ube n’Umurokore.Ntibishoboka.Urugero,Ishyaka rye CNDD FDD rifite Imbonerakure zamaze abantu zibica.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,amatiku,amanyanga, amacakubiri,amacenga, Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.