GridArt_20251108_103834131

Perezida Ndayishimiye yandagaje Faustin Ndikumana, avuga ko yahanzweho na Shitani

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo yibasiye impirimbanyi Ndikumana Faustin, avuga ko yahanzweho n’imyuka mibi.

Ndayishimiye yibasiye uyu mugabo usanzwe ayobora umuryango witwa PARCEM (Parole et Actions pour le RĂ©veil des Consciences et l’Évaluation des MentalitĂ©s) wiyemeje gukangurira Abarundi guhindura ibyiyumvo n’ingendo, ubwo yerekaga abaturage ba Komine Matongo yo mu ntara ya Butanyerera umuyobozi wayo mushya, Janvière Kanyana.

Mu minota irenga itanu avuga kuri Ndikumana, Ndayishimiye yise yamwise “umugabo wahanzweho n’amadayimoni”, amugereranya na Sonibarati na Tobiya, abagabo babiri bavugwa muri Bibiliya ko bitambitse umurimo w’Imana wo kubaka inkike ya Yeruzalemu.

Ndayishimiye Ndikumana, nyuma y’iminsi mike iyi mpirimbanyi ahaye abanyamakuru ikiganiro cyibanze ku bibazo byugarije u Burundi mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe yagarutse kuri ruswa, imiyoborere mibi, kunyereza umutungo w’igihugu, ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Ndikumana yagarutse by’umwihariko kuri gahunda yo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro adatunganyije Perezida Evariste Ndayishimiye amaze igihe atangije.

Ndayishimiye mu minsi ishize yagaragaye ahagaze imbere ya kontineri zari zigiye kujyana amabuye y’agaciro yacukuwe mu Burundi mu Bushinwa, gusa ntihazwi umubare w’amafaranga igihugu cye cyayasaruyemo.

Ndikumana yabwiye abanyamakuru ko atabona umumaro w’ibyakozwe na Ndayishimiye, ati: “Kirya gikorwa simbona akamaro kacyo. Ntibikenewe ko utubwira ngo washoye amakonteneri y’ubutare, tubwire icyavuyemo”.

Ku bwa Ndikumana, “Abarundi bakeneye kumva ibibazo bibugarije byabonewe ibisubizo. Igitoro kiboneke nka kera, Banki zibone amadevize ahagije, ibiciro bigabanuke,…”.

Ndayishimiye ubwo yakomozaga ku byavuzwe na Ndikumana, yagize ati: “Hari umuntu ushobora kuvuga ngo duhe iki kandi azi ko kidashoboka, kugira ngo abantu bagumuke bahite basubira mu mvururu. Ubwa mbere yavuze ko i Murehe mu Kirundo nta mabuye y’agaciro ahaba, bone yabonye buhabonetse ahita avuga aya Muhe”.

Yakomeje agira ati: “Nehemiya agiye kubaka igihugu, agitangiye, hariho uwitwa Senibarati na Tobiya. Barasaze bati ‘uwo muntu yubaka igihugu ni uwa he?’ Bibagiwe ko Nehemiya yakoreshwaga n’Imana.”

“Babonye byubatswe na bwo ati ‘biriya’? Ati ‘n’indembe yabikubita umugeri bigahita bihirima’. None babonye ama konteneri y’ubutare arimo aragenda, bati ‘biriya?’ Ni zero”.

Ndayishimiye yahise aninjira mu buzima bwite bwa Ndikumana, abaza abaturage niba ari ikiremba.

Yakomeje agira ati: “None nk’umuntu w’umugabo asaza yarananiwe no kubaka urugo rwe, hari icyo afite yabwira Abarundi? Muri bibiliya haranditse ngo ‘ udashoboye gutunga umuryango we, yatunga abandi gute’?”

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko umuntu nka Ndikumana utunze inda ye gusa nta somo na rimwe yaha Umukuru w’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *