Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe ‘dish’ yuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, biba ngombwa ko abisabira imbabazi.
Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera bwagize buti: “Nyuma umurenge wasabye umuyobozi w’ishuri gukurikirana icyo kibazo, nibwo ejo mu masaha ya saa 16:30 umuyobozi w’ishuri yasanze ‘dish’ yuzuye umuceri utetse mu kabati k’umwarimu wigisha P 1A.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera bukomeza buvuga ko uwo mwarimu yari yahishe iyo dishi ngo nyuma y’amasaha abitware mu rugo iwe.
Ibi byatumye Umugenzuzi w’Uburezi ajya kuri iri shuri, ndetse uyu mwarimukazi yandika urwandiko rwemera ko ari we wari wahishe iyo dishi, ndetse ko atari ubwa mbere.
Mu nyandiko y’uyu mwarimukazi yanditse ku wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo 2025, yagize ati: “Ndemera icyaha cy’uko bansanganye ibiryo mu kabazi, nkaba rwose mbisabira imbabazi kandi nemeza ko bitazongera ukundi kubaho n’umunsi n’uyu n’umwe.”
Yakomeje agira ati “Ibyo biryo nkaba nari maze kubijyana inshuro eshatu, uyu munsi bikaba wari umunsi wa kane. None rwose nkaba mbisabiye imbabazi ko bitazongera ukundi. Mumbabarire nzisabye mbikuye ku mutima.”

Andi makuru avuga ko uriya mwarimukazi yari amaze igihe afashe inguzanyo muri Koperative Umwarimu Sacco, ariko birangira amafaranga yahawe yifunjwe n’umugabo we.


