Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yarezwe ibirego by’inyongera byo gukoresha nabi ububasha bwa perezida ndetse no gufasha igihugu cy’umwanzi.
Itsinda ry’abanyamategeko ridasanzwe ryakoze iperereza ku iteka rya Yoon rishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ryamaze igihe gito muri Koreya y’Epfo mu Kuboza 2024.
Iri tsinda ryashinje Yoon gufasha umwanzi binyuze mu kohereza indege z’ubutasi i Pyongyang mu Kwakira umwaka ushize, mu rwego rwo gushaka gushoza amakimbirane no guha ishingiro umugambi we wo gushyiraho amategeko ya gisirikare cyangwa gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe.
Iri tsinda kandi ryashinje umuyobozi wakuwe ku butegetsi kuba yarakoresheje nabi ububasha bwe nabi kuri icyo cyemezo cye.
Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko ibi umuvugizi w’umushinjacyaha yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, avuga ko Yoon yagerageje guteza amakimbirane ya gisirikare hagati ya Koreya y’Epfo na Korea ya Ruguru kugira ngo atangaze ibihe bidasanzwe.

Umuvugizi yavuze kandi ko Kim Yong-hyun wahoze ari minisitiri w’ingabo muri Koreya y’Epfo n’uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi mu gisirikare, Yeo In-hyung, bashakaga gutera Koreya ya Ruguru kugaba igitero ku majyepfo.
Yoon yakuwe ku butegetsi n’urukiko rurinda itegeko nshinga muri Mata 2025 kandi asanzwe akurikiranweho ibindi byaha birimo kwigomeka n’ibindi bifitanye isano no gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe byamaze akanya gato.
Aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.


