G5XnjXjWUAAp7I0

Ndashaka gushimangira imbere y’Imana n’imbere yanyu RDC yahisemo ibyiringiro – Tshisekedi 

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, mu Kigo Ndangamuco n’Ubuhanzi cya Afurika yo Hagati (CCAPAC) i Kinshasa, Perezida Félix Tshisekedi yifatanyije n’Umujyanama mukuru wa Perezida Trump mu by’imyemerere mu muhango wo gusoza inama y’amasengesho yo gusabira igihugu yateguwe n’Itorero ry’Ububyutse muri Congo (ERC), aho Tshisekedi yijeje ko RDC yahisemo ibyirirngiro.

Nyuma y’umusangiro n’amasengesho byabaye ku wa Gatandatu, itariki 8 Ugushyingo, muri Fleuve Congo Fleuve, iki gikorwa gikomeye cyitabiriwe, usibye Arkiyepiskopi-Perezida akaba na Perezida w’Itorero ry’Ububyutse, Évariste Ejiba, hari na Reverend Paula White-Cain, Umujyanama mukuru wa Trump mu by’imyizerere uherutse no mu Rwanda, ndetse Archbishop Nicolas Duncan-Williams wo muri Ghana, bari kumwe no mu Rwanda.

G5XnjXhXoAAvFKt

Ashimira umujyanama wa Donald Trump na Arkiyepiskopi Nicolas Duncan-Williams ku ruzinduko rwabo mu gihugu cya Lumumba, Perezida Tshisekedi yavuze ko, ku bwe, ari impinduka mu mibereho y’igihugu.

Mbere yo kuyobora iryo torero mu masengesho akoresheje imirongo ibiri yo muri Bibiliya yo muri Yesaya 60: 1 na 43:19, yagize ati: “Iri joro, ndashaka gushimangira imbere y’Imana n’imbere yanyu: Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahisemo ibyiringiro.”

Archbishop Duncan ukomoka muri Ghana mu ijambo rye, yagize ati: “DRC ntizongera kuba ku mavi. Irahagaze, yiyubashye kandi yunze ubumwe; irabagirana cyane uyu munsi kandi izarabagirana cyane mu bisekuruza bizaza kuko Imana Ishoborabyose twatuye iki gihugu yahagurukiye igihugu cyacu.”

Mu gusoza Duncan yagize ati “Uwiteka ari hafi gukora ikintu gishya. Ibihugu bidukikije bizamenya ko dufite Imana ikomeye izazana amasoko y’ubuzima kugeza no mu turere twangiritse cyane, amahirwe ku rubyiruko rwacu, ndetse n’ingo z’amizero mu turere twose twa DRC,”

G5XnjXnWsAADlWL
Reverand Paula White-Cain

Kuwa Gatandatu i Kinshasa, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yari yitabiriye umunsi w’amasengesho wateguwe na Reverand Paula White-Cain, ukuriye “Ibiro bishinzwe ukwemera” muri White House, muri Amerika.

Icyo gihe Paula White-Cain yashimangiye akamaro k’agaciro k’umwuka ku mukuru w’igihugu cya Congo, asaba abizera b’Abakristo kwizera ko Imana ifite imbaraga zo kugarura ibyatakaye. Ati: “Ibyasenywe birimo kongera kubakwa.”

Yaboneyeho gutanga ubutumwa bw’ubumwe hagati y’amahanga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *