Umurundi Bonfils-Caleb Bimenyimana yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) imikino itatu, nyuma y’igikorwa cy’ubugome yakoreye umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Brian Bwire, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa 9 Ukwakira 2025.
Iri kosa ryabereye mu mukino wahuje Uburundi na Kenya muri “World Cup Qualifiers 2026”, aho bombi bahataniraga amanota akomeye mu itsinda rya Afurika.
Bimenyimana, uzwi cyane kubera ubuhanga bwe mu busatirizi, yagaragaye akubita Bwire ikirenge ubwo bari bahanganye ku mupira muremure, ibintu byafashwe nk’ubugome n’abasifuzi ndetse n’abasesenguzi.
Nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino, FIFA yafashe umwanzuro wo kumuhagarika imikino itatu no kumuca ihazabu ya 5,000 Swiss Francs (asaga 6,600,000 Frw).
Ibi bije ari igihombo gikomeye ku ikipe y’igihugu y’Uburundi, izaba ibura rutahizamu wayo mukuru mu mikino y’ingenzi izakurikiraho y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi.
Umutoza w’Uburundi ntiyigeze atanga igitekerezo ku by’ayo mahano, ariko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje ko ari icyemezo gikwiye, mu gihe abandi bavuga ko FIFA ikwiye gusuzuma niba ibihano nk’ibi bitabangamira abakinnyi bo muri Afurika mu gihe hari abandi bakora amakosa asa ariko ntibahanwe kimwe.
Uwo mukino warangiye Kenya itsinze igitego1 ku busa bw’Intamba mu rugamba.


