Pontifical-Swiss-Guards-election-Vatican-City-April-19-2005

Vatican: Umwe mu barinzi ba Papa arashinjwa ingengabitekerezo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’ingabo zishinjwe kurinda Papa, uzwi nka Swiss Guard cyangwa Papal Swiss Guard, washinzwe mu 1506, ni wo mutwe w’ingabo umaze igihe kirekire ku Isi ukiriho. Kuri uyu wa Mbere, Vatican yavuze ko iri gukora iperereza ku kibazo gishobora kuba ari ingengabitekerezo yo kwibasira Abayahudi, aho bivugwa ko umurinzi w’Umusuwisi yaciye amarenga atavugwaho rumwe yerekeza ku bagore babiri b’Abayahudikazi.

Ibyabaye bivugwa byabaye mu gihe Papa yakiraga abantu ku itariki ya 29 Ukwakira ku muryango w’Urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero.

Uwo munsi abari bateraniye aho bizihije isabukuru y’itangazo ryo mu 1965 ryerekeye umubano wa kiliziya n’abayahudi ndetse n’abandi batari abakristu.

Aba bantu bahohotewe bari mu ntumwa mpuzamahanga z’Abayahudi zari mu bakiriwe na Papa, aho Papa Leo XIV yongeye gushimangira umubano w’Abagatolika n’Abayahudi ndetse aniyemeza kurwanya ingengabitekerezo yo kurimbura Abayahudi (Antisemitism).

Umwe mu bantu bahohotewe, umwanditsi w’Umunya-Israel akaba n’umuyobozi w’amakinamico, Michal Govrin, yashimangiye ku Biro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ibyo yatangaje mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru bya Autrichia, Kathpress.

Muri icyo kiganiro, Govrin yavuze ko ubwo we na mugenzi we begeraga Urubuga rwa Mutagatifu Petero, umwe mu bari mu ngabo z’Abasuwisi barinda Papa yabongoreye ngo “Bayahudi” hanyuma akora ibimenyetso aberekezaho.

20251003T1200 POPE SWISS GUARD 1805313 scaled 1

Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yagize ati: “Pontifical Swiss Guard yakiriye raporo yerekeranye n’ibyabereye kuri bumwe mu bwinjiriro bwa Leta y’Umujyi wa Vatican, ahagaragaye ibintu bisobanurwa ko bifite ibisobanuro byo kurwanya Abayahudi.”

Bruni yongeyeho ko, iperereza ry’ibanze ryerekana ko havutse ubwumvikane buke ku cyifuzo cyo gufata amafoto kuri post y’abarinzi (guard post).

Kuri uwo munsi, avugana n’abari bateraniye aho, Papa Leo XIV yagize ati “Kiliziya ntiyihanganira ‘antisemitism’ (Ingangabitekerezo yo kwanga Abayahudi) kandi irayirwanya,” ijambo rye rikaba ryarakomeje amashyi menshi muri rubanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *