Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yageze i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu ruzinduko rw’akazi.
Akimara kuva mu ndege, umuyobozi wa Israel yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Nyuma yo guhabwa icyubahiro cya gisirikare cya bamwe mu mutwe w’abasirikare barwanira ku mafarasi barinda perezida ndetse n’inama ngufi yabereye mu cyumba cya perezida ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjili, abakuru b’ibihugu byombi berekeje mu kigo cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika mu Karere ka Ngaliema

Kuri gahunda y’uru ruzinduko harimo inama yihariye hagati y’abayobozi bombi. Iyi nama nyuma izagurwa kugirango hajyemo n’intumwa zabo.
Biteganyijwe kandi ko ba perezida, Tshisekedi na Herzog, bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.