Colonel Mesmin Kakule wahoze akorera urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye ko ari umwe mu bacuze umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ashinjwa u Rwanda kuba ari rwo rwamukoresheje we na bagenzi be.
Uyu Ofisiye ari mu basirikare bakomeye muri RDC babarirwa muri 40 bamaze igihe bafunzwe bakekwaho gushaka guhirika ku butegetsi Tshisekedi, mbere y’uko uwo mugambi uburizwamo muri 2023.
Ku wa Mbere tariki ya 10 ubwo yitabaga Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Ndolo i Kinshasa, ubushinjacyaha bwamushinje kuba ari we wabaye umucurabwenge w’iriya Coup d’Ă©tat, ibyo uregwa yemeye.
Ibiro Ntaramakuru ACP by’Abanye-Congo byavuze ko Colonel Kakule yemereye abacamanza ko mbere yo gucura umugambi wo kugerageza guhirika ku butegetsi Tshisekedi yabanjwe kwegera n’undi muntu witwa Nzanzu na we uri mu bakekwa.
Yavuze ko aganira bwa mbere n’uyu Nzanzu ufite ubwenegihugu bwa Canada baganiriye ku bijyanye na Sosiyete icukura amabuye y’agaciro, ariko nyuma ibyo baganiraga biza guhinduka.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yaje kumbwira ko u Rwanda, binyuze mu mashyirahamwe mpuzamahanga, rushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, kuko ubwo butegetsi bukorana rwihishwa n’abantu biba amabuye y’agaciro. Ni yo mpamvu baduhaye inshingano yo gukora iyi coup d’Ă©tat, mu rwego rwo kwiyubaka no kugira ngo tubone kuri ayo mabuye y’agaciro.”
U Rwanda ntacyo ruratangaza Ku byavuzwe n’uriya musirikare.
Icyakora kuva umubano warwo na RDC watangira kuba mubi, Kinshasa yakunze kugaragaza ko ari rwo nyirabayazana y’ibibazo byose biri muri kiriya gihugu.


