Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Maroc.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze “ku gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.”
Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa, ndetse n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Maj. Gen Nyakarundi yaherukaga muri Maroc muri Kamena uyu mwaka, mu ruzinduko rwasize u Rwanda na buriya bwami bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Minisiteri y’Ingabo icyo gihe yasobanuye ko aya masezerano yitezweho gufungura amarembo y’ubundi bufatanye mu nzego z’ingenzi z’ibihugu byombi.
Yagize ati “Aya masezerano y’ingenzi yatangije uburyo bukomeye bwo kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare kandi aharura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.”
Kuva mu 2016, u Rwanda na Maroc byifatanya mu ishoramari mu buhinzi, mu bijyanye n’imiti, inganda, ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.


