Byinshi ku biganiro Maj. Gen Kagame yagiranye n’Inkeragutabara zo mu majyaruguru

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, kuri uyu wa Gatatu bagiranye ibiganiro n’inkeragutabara zo mu turere twose tw’iyi Ntara, babashimira uruhare rwabo mu iterambere no kubungabunga umutekano w’igihugu.  Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze. Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Maj. Gen. Alex Kagame yaganiriye n’inkeragutabara yumva […]

Abantu 6 bapfiriye mu kavuyo k’abantu bashakaga akazi mu gisirikare cya Ghana

Byibuze abantu batandatu bahitanywe n’akavuyo k’abantu kabereye kuri sitade ya El-Wak Sports Stadium i Accra muri Ghana, ubwo habaga igikorwa cyo gushaka abinjira mu gisirikare cya Ghana (Ghana Armed Forces). Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, ubwo igihiriri cy’abasore n’inkumi cyari cyahurujwe no kwirukira ku marembo […]

Amashusho y’urukozasoni ya Yampano mu butabera

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka, Florien Uworizagwira, uzwi cyane ku izina rya Yampano yajyanye mu butabera Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, amushinja kwiba no gusakaza videwo y’urukozasoni yari afitanye n’umukunzi we, nyuma yo kuyikura muri telefoni ye nta burenganzira abifitiye. Iyo videwo yasohotse ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 9 Ugushyingo 2025, ituma Yampano ashyirwa mu majwi […]

Amerika yasubitse ku munota wa nyuma inama yagombaga guhuza Tshisekedi na Perezida Kagame

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakuru b’ibihugu byombi bagombaga guhurira i Washington ejo ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, mu nama yagombaga gusiga Kigali na Kinshasa bisinyanye amasezerano yerekeye guhuza […]

Masisi: Imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo/FARDC yafatiwemo uduce dutandukanye

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ugushyingo 2025, imirwano ikaze yadutse muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, cyane cyane mu Murenge wa Nyamaboko wo muri Gurupoma ya Osso-Banyungu. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, imidugudu ya Ngululu na Kataandwa niyo yibasiwe […]

Uturere 6 turashinjwa gukoresha nabi amafaranga yagenewe kubakira abacitse ku icumu

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yatanze umuburo ku turere dutandatu dushinjwa gucunga nabi amafaranga yagenewe kubaka amazu y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nama yabaye kuwa Kabiri, itariki ya 11 Ugushyingo, PAC yavuze ko uturere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rusizi, na Rubavu […]

Gabon: Umugore wa Bongo n’umuhungu we bakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Gabon rwakatiye uwahoze ari umudamu wa mbere, Sylvia Bongo n’umuhungu we, Noureddin Bongo Valentin, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byinshi bijyanye n’uburiganya. Sylvia yahamijwe n’icyaha cyo “kunyereza umutungo wa Leta n’iyezandonke,” nk’uko byemejwe n’icyemezo cyasomwe na perezida w’urukiko mpanabyaha rwihariye, Jean Mexant Essa Assoumou, mu murwa […]

Yabyaye abana bane icyarimwe ahita abita amazina ya Raila Odinga

Umugore wo mu karere ka Kisii, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya, yabyaye abana bane icyarimwe abita amazina yakomotse kuri Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, ndetse n’umugore we Ida Odinga. Abo bana bane ba Vane Nyanchoka ni abahungu batatu n’umukobwa umwe. Abahungu babatijwe Raila, Amollo, na Odinga, naho umukobwa yitwa Ida, izina […]

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye, mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, kuwa Mbere rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 43 ukekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yategeye umugore we mu nzira akamutemagura akamusiga azi ko yapfuye. Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 18/08/2025 ubwo yategeraga […]

FDNB yasobanuye impamvu imaze igihe yarafungiye amayira abatuye mu Minembwe

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko ingabo zacyo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafunze inzira ziva mu Minembwe, mu rwego rwo gukumira ibitero bishobora kugabwa ku mujyi wa Uvira no ku mupaka w’u Burundi. FDNB yatangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize abatuye mu Minembwe bakoze imyigaragambyo ikomeye […]

Loni irizera ko abantu magana bishwe mu myigaragambyo yo muri Tanzania

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byatangaje ko byizera ko abantu babarirwa mu magana biciwe muri Tanzania mu myigaragambyo yadutse mu matora y’ukwezi gushize, byongeraho ko byakiriye amakuru avuga ko inzego z’umutekano zahishe imirambo. Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzaniya, Gerson Msigwa, ntabwo yahise asubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga […]

Intumwa za RDF ziyobowe na Maj. Gen Nyakarundi ziri muri Maroc

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Maroc. Ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yakiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat. Minisiteri […]

Uganda U 17 yisasiye u Bufaransa, yandika amateka

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yageze bwa mbere muri ¹/¹⁶ cy’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda u Bufaransa igitego 1-0. Ni mu mukino wabereye ku kibuga kizwi nka Aspire Zone Pitch 4, mu mujyi wa Al Rayyan muri Qatar. Igitego cyo ku munota wa 18 w’umukino cya James Bogere cyari […]

Masisi: Hubuye imirwano ikaze nyuma y’uko AFC/M23 ishinje leta ibitero bya drones

Imirwano ikaze yahuje kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ugushyingo, abarwanyi ba AFC / M23 n’imitwe yitwaje intwaro mu mudugudu wa Ndete, Teritwari ya Masisi (Kivu y’Amajyaruguru). Imirwano yatangiye kare mu gitondo kugeza ubwo Radio Okapi yandikaga aya makuru ku mugoroba wo kuwa Kabiri, bituma abaturage b’abasivili, bakunze kwisanga hagati y’abarwana, bahungabana. Urusaku rw’amasasu rwumvikanye […]

Impanuka y’indege y’Igisirikare cya Turkiya yahitanye 20 muri Georgia

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ugushyingo, abategetsi ba Turkiya bemeje ko indege y’imizigo ya gisirikare yaguye hafi y’umupaka wa Georgia na Azerbaijan. Minisiteri y’Ingabo mu itangazo ryayo yagize iti: “Indege yacu ya gisirikare ya C-130, yahagurutse muri Azerbaijan isubira mu rugo, yaguye ku mupaka wa Georgia na Azerbaijan”, yongeraho ko mu ndege harimo “abantu […]