dzwatch-1762870407679

Gabon: Umugore wa Bongo n’umuhungu we bakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Gabon rwakatiye uwahoze ari umudamu wa mbere, Sylvia Bongo n’umuhungu we, Noureddin Bongo Valentin, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byinshi bijyanye n’uburiganya.

Sylvia yahamijwe n’icyaha cyo “kunyereza umutungo wa Leta n’iyezandonke,” nk’uko byemejwe n’icyemezo cyasomwe na perezida w’urukiko mpanabyaha rwihariye, Jean Mexant Essa Assoumou, mu murwa mukuru Libreville.

Sylvia yahakanye ibyo aregwa, avuga ko urukiko rutigenga.

Hagati aho, Noureddin Bongo Valentin yahamwe n’icyaha cyo “kunyereza umutungo wa Leta, kwiyitirira titles n’imirimo adakora, icyaha cy’iyezandonke rikabije no kwifatanya n’abagizi ba nabi.”

Kugeza ubu bari mu buhungiro i Londres, bombi baburanishijwe badahari igihe urubanza rwabo rwatangiraga ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse kandi aba bombi kwishyura leta miliyoni 100 CFA ($ 172.900) nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Valentin yakoraga nk’umuhuzabikorwa rusange w’ibikorwa bya perezida ku butegetsi bwa se.

Uyu mubyeyi n’umuhungu we bashinjwe kunyereza amafaranga bayakuye mu isanduku ya Leta igihe uwahoze ari perezida yagiraga ikibazo cya stroke mu 2018.

Ubushinjacyaha bwavuze ko miliyari y’ama CFA ashobora kuba yaranyujijwe mu rusobe rw’amasosiyete yo ku mpapuro gusa,  konti zo hanze y’igihugu ndetse n’ishoramari mu bigo by’imari bikomeye.

Mu gihe cy’iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje amashusho y’indege z’abantu ku giti cyabo bivugwa ko zabonetse binyuze mu mafaranga yakorewe iyezandonke.

Abaregwa 12 bagize uruhare muri uru rubanza, barimo Mohamed Ali Saliou, wari umuyobozi wungirije w’ibiro by’umukuru w’igihugu ku butegetsi bwa Ali Bongo, uwitwa Ian Ghislain Ngoulou, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya Nourridin Bongo Valentin, imfura ya perezida, na Ella Ekogha Jessye, wari umuyobozi ushinzwe itumanaho muri perezidansi.

Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cya Gabon mu 2023, birangiza ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo bwari bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo utegeka iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati gikungahaye kuri peteroli.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *