csm_1_f84668400b

Byinshi ku biganiro Maj. Gen Kagame yagiranye n’Inkeragutabara zo mu majyaruguru

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, kuri uyu wa Gatatu bagiranye ibiganiro n’inkeragutabara zo mu turere twose tw’iyi Ntara, babashimira uruhare rwabo mu iterambere no kubungabunga umutekano w’igihugu. 

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Maj. Gen. Alex Kagame yaganiriye n’inkeragutabara yumva ibyifuzo byabo, anabagezaho amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu ndetse na gahunda za Leta.

Yagarutse ku kuba imishinga igenewe inkeragutabara ikiri mike, ariko ashimangira ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo amahirwe aboneka agabanywe ku buryo buboneye.

Yasabye kandi abasirikare b’inkeragutabara kwishyira hamwe mu makoperative kugira ngo biborohere kubona inkunga no gutangira imishinga ibateza imbere, aho gutegereza gusa gahunda za Leta.

Maj Gen Kagame yabibukije kandi gukomeza kubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura mu baturage, kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, no kubaha ibanga ry’ibikorwa by’igisirikare.

Yasoje yibutsa ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano usesuye, ashimangira ko umutekano w’igihugu ari inshingano y’abanyarwanda bose.

Guverineri Mugabowagahunde mu ijambo rye, yashimiye inkeragutabara ku ruhare rukomeye bagira mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’iterambere ry’igihugu. Yababwiye ko Leta ibaha agaciro kandi ikomeje gukurikirana imibereho yabo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza ubufatanye n’inkeragutabara haba mu gusangira amakuru, kubitaho mu by’ubuvuzi, no gushyigikira gahunda z’ihangwa ry’imirimo zigamije kurandura ubukene.

Guverineri yasabye inkeragutabara gukomeza kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, guteza imbere isuku, no gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *