jad20241213-ass-rdc-kagame-tshisekedi-luanda (1)

Amerika yasubitse ku munota wa nyuma inama yagombaga guhuza Tshisekedi na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse ku munota wa nyuma inama yagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibihugu byombi bagombaga guhurira i Washington ejo ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, mu nama yagombaga gusiga Kigali na Kinshasa bisinyanye amasezerano yerekeye guhuza ubukungu bw’akarere.

Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze ibyumweru byinshi bihuriza muri Amerika intumwa z’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bombi bari bemeye kwitabira inama yo kuri uyu wa Kane, gusa birangira isubitswe ku munota wa nyuma.

Asubiza mugenzi we Patrick Muyaya wa RDC ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho wari watangaje ko Tshisekedi adashobora kujya i Washington ngo keretse Ingabo z’u Rwanda zivuye ku butaka bwa Congo, Nduhungirehe yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ndagira ngo nibutse ko Perezida Tshisekedi, kimwe na Perezida Kagame, bari baremeje ko bazitabira inama yagombaga kubera i Washington ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025, mbere y’uko isubikwa ku munota wa nyuma n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yongeyeho u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gushakisha indi tariki iriya nama izaberaho.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Muyaya ko igihe kigeze ngo areke gukomeza kubeshya abanye-Congo, kuko bakeneye kumenya ukuri ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro akomeje.

Amakuru kuri ubu avuga ko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora guhurira i Washington ku wa 21 Ugushyingo, aho bazakirirwa na mugenzi wabo Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *