Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye yasabye abarundi gucyeza ubuyobozi buriho, anenga abantu abatemera ibyavuye mu matora.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabivuze mu nama yahaye abarundi ubwo yasozaga ijambo rye rigendanye n’uyu munsi wo kwibohora. Yagize ati” Abantu barwanya ibyashyizwe hanze n’urwego rubishinzwe mu matora, ntaho baba batandukaniye n’abarwanya ukwibohora na demokarasi by’u Burundi.’
Muri iri jambo,Perezida Ndayishimiye yavuze ko kizira kikaziririzwa
kuvuguruza abenegihugu ku cyo baba barihitiyemo mu matora. Ati” Abayobozi nibakore, abaturage bashime nta n’umwe uvuyemo ni bwo amahanga azabona ko u Burundi ari igihugu gikomeye gifite Leta mbyeyi ku bo kiyobora”.
Yasabye abarundi guhora bazirikana ko Umurundi wese, yaba mu
Burundi cyangwa mu mahanga, aza ku isonga mu byo igihugu gikora
kandi ko naho yabona ubundi bwenegihugu, nta shema risumba iryo kuba Umurundi.
Ati” Turasaba abahagarariye u Burundi mu bindi bihugu guhora bibutsa abarundi mu bihugu barimwo ko ingombyi ibahetse ari igihugu cyabo u Burundi”.
Perezida yasoje asaba buri murundi kwibaza icyo yakora ngo u Burundi butere imbere ndetse no guhora azirikana ko ari we shingiro ry’iterambere r’igihugu cye.


