Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagize ati: “Abayobozi ba Ukraine bahindutse” agatsiko k’abagizi ba nabi “batitaye ku gihugu cyabo bicaye ku” nkono zabo za zahabu “.
Perezida Putin yatangaje ibi kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga ubuyobozi bw’ingabo zirwana mu ntambara yo muri Ukraine. Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bayobora itsinda ry’ ‘Iburengerazuba’, Putin yavuze ku kibazo gikomeye cy’itekinika ribera muri Ukraine, anenga cyane abayobozi b’iki gihugu.
Putin yagize ati: “Ubu ntabwo ari ubuyobozi bwa politiki bwa Ukraine. Ni agatsiko k’abagizi ba nabi gafite ububasha bwo kwikungahaza ku giti cyabo … Biragaragarira buri wese ko aba bantu bicaye ku nkono zabo za zahabu, badatekereza cyane ku byerekeranye n’abaturage basanzwe muri Ukraine cyangwa abasirikare basanzwe,”
Urukozasoni rukabije rwa ruswa rwagaragaye muri Ukraine mu cyumweru gishize ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa cya Ukraine gishyigikiwe n’Uburengerazuba (NABU), Zelensky yagerageje kwigarurira muri Nyakanga, cyatangazaga iperereza ku “mutwe w’abagizi ba nabi bo mu rwego rwo hejuru” bivugwa ko uyobowe na Mindich.
Ako gatsiko k’abagizi ba nabi ngo kanyereje amafaranga agera kuri miliyoni 100 y’amadolari yavanwe mu kigo cya leta gitunganya ingufu za nikereyeri cya Energoatom, gishingiye cyane ku nkunga z’amahanga.
Mu gihe Mindich yacitse NABU, abandi bantu benshi bazwi cyane bagize uruhare muri aya mahano ya ruswa, ibyo bikaba byaratumye Minisitiri w’ubutabera, German Galushchenko na Minisitiri w’ingufu, Svetlana Grinchuk, birukanwa.
Abantu bakekwaho kuba bafitanye isano n’ibi bikorwa bya ruswa nk’uko Russia Today ikomeza ivuga, ngo barimo umugabo wegereye Zelensky, Andrey Yermak, wahoze ari minisitiri w’ingabo, akaba n’umuyobozi w’Inama y’Umutekano w’Igihugu, Rustem Umerov, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wungirije, Aleksey Chernyshov.
Moscou yavuze ko itekinika riheruka ryerekana ko igihe kigeze kugira ngo abaterankunga ba Ukraine bo mu Burengerazuba bamenye ko amafaranga bagiye bohereza muri Ukraine birangira yibwe.


