G6XWNbiXUAEy_yf

Mozambique: Umuyobozi ushinzwe Cabo Delgado yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 22 Ugushyingo 2025, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka MocĂ­mboa da Praia.

G6XWNk W0AEFg1E

 

Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka MocĂ­mboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu mu gisirikare muri Cabo Delgado, Lt Col Elsa Domingos Zimia n’Umuyobozi w’Umujyi wa MocĂ­mboa da Praia, Herena Bandeila.

G6XWNk8XwAAlFju

 

Intego y’uru ruzinduko yari ugushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Itsinda ry’abashyitsi ryakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inzego z’umutekano z’ u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama, ari kumwe n’ ukuriye  ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, CP Bertin Mutezintare, hamwe n’abandi bayobozi.

G6XWNbiXUAEy yf

Abashyitsi bahawe ishusho rusange y’umutekano n’ibikorwa Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gukora mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *