Kuri uyu wa Gatanu ushize Perezida wa Ukraine yagaragaje ko igihugu cye ubu kigomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri bikomeye cyane ari byo: Gutakaza agaciro cyangwa kubura umufatanyabikorwa w’ingenzi. Yatangaje ibi akomoza ku mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika n’u Burusiya bigaragara ko usaba Ukraine kuzigomwa ibice bimwe by’ubutaka bwayo.
Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Ukraine igomba gukora ibishoboka byose kugira ngokurangira kw’intambara bidasobanura “iherezo rya Ukraine”, yemera ko iki gihugu kiri muri “kimwe mu bihe bigoye mu mateka yacu”.
Ati: “Igitutu kuri Ukraine ubu ni kimwe mu bikaze cyane”. Avuga ku mushinga w’amasezerano w’ingingo 28 wateguwe na Amerika n’u Burusiya, Zelenskyy yavuze ko azaharanira ko “byibuze ingingo ebyiri zitirengagizwa muri gahunda.”
Yabigaragaje agira ati: “Izi ni icyubahiro n’ubwisanzure bw’Abanya-Ukraine, kuko ibindi byose bishingiye kuri ibi”.
Zelenskyy yashimangiye ko igihugu ubu gishobora guhura n’ikibazo cyo gukora amahitamo hagati yo gutakaza icyubahiro, cyangwa ibyago byo gutakaza umufatanyabikorwa w’ingenzi.”
Ati: “Ubuzima butarimo ubwisanzure, butarimo icyubahiro, nta butabera. Kandi biteganijwe ko twizera umuntu waduteye kabiri.”
Amerika n’u Burusiya birahatira Kyiv kwemera umushinga mushya wo guhagarika intambara Moscou yashoje kuri Ukraine.
Uyu mushinga, ngo wemejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu ntangiriro z’iki cyumweru, ukubiyemo ibintu byinshi Ukraine igomba guhara kurusha u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
U Burusiya bwifuza ko Ukraine ihara ubutaka
Dukurikije bimwe mu byagiye hanze bikubiye muri uwo mushinga w’amasezerano yo guhagarika intambara, u Burusiya burasaba ko CrimĂ©a, Luhansk na Donetsk ziba nk’intara z’Abarusiya.
Ntibiramenyekana niba Washington yaremeye iki cyifuzo kuko umushinga unarimo ibyifuzo bya Moscou byo “kwemera ku rwego mpuzamahanga Akarere ka Donetsk ka Ukraine kose nk’ubutaka bwa Federasiyo y’u Burusiya.”
U Burusiya bwifuza ko Ukraine yakura ingabo zayo mu karere ka Donetsk ikavuga ko “ahazavanwa ingabo” hazafatwa nk’akarere kadafite aho kabogamiye katarangwamo intwaro, ariko kazwi ku rwego mpuzamahanga nk’ubutaka bw’u Burusiya. ” Ingabo z’u Burusiya na zo ntizizinjira muri kariya karere, ukurikije iyo gahunda.
U Burusiya bwagerageje kwigarurira uturere twose twa Donetsk na Luhansk, tuzwi twose hamwe nka Donbas, kuva ku gitero cyabwo cya mbere mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu, Ingabo za Moscou ntizigeze zigenzura byuzuye utwo turere.
U Burusiya nabwo bugomba kwemera guhagarika imirwano mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia.
Umujyi wa Kherson niwo murwa mukuru wonyine w’akarere u Burusiya bwashoboye kwigarurira igihe gito mu 2022. Ingabo za Ukraine zabohoje uyu mujyi nyuma y’amezi umunani maze zisunika Ingabo z’u Burusiya zambuka Dnipro ku nkombe y’ibumoso. Kuva mu muhindo 2022 kurenga uyu murongo byarananiranye.
Mu karere ka Zaporizhzhia, aho buri ngabo ziri ntabwo hahindutse cyane, ubwo u Burusiya bwasubukuraga ibitero byabwo mu burasirazuba bwa Zaporizhzhia.
Ukraine ifatanije n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basabye guhagarikira imirwano ku mirongo y’urugamba iriho ubu hirya no hino muri Ukraine kandi ko nyuma yo guhagarika imirwano ari bwo hazaba indi mishyikirano.


