IMG-20251124-WA0003

Abanyarwanda bamaze gutahuka bava muri RDC barenze 5,800

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo rwakiriye Abanyarwanda 219 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyatumye umubare w’abamaze gutahuka urenga 5,800.

Saa tanu z’amanywa ni bwo aba Banyarwanda bageze mu mujyi wa Rubavu baturutse i Goma muri Congo. Bambukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC wa La Corniche.

Bakigera mu Rwanda bakiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, Ritu Shrof wari kumwe n’uw’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper.

Nyuma yo guhabwa ikaze mu gihugu, bariya baturage bahise boherezwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, ahamaze igihe hakirirwa abatahuka bava muri Congo.

Aba kandi byitezwe ko bagomba guhabwa ubufasha bw’ibanze, burimo ibyo kurya bifite agaciro ka Frw 45 n’amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza ari na yo ifite impunzi mu nshingano, yerekana ko kuva icyo gihe hamaze gutaha ababarirwa mu 5,831.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *