Itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda ryegukanye igihembo mpuzamahanga mu iserukiramuco ‘International Students’ Film Festival’ ryabareye muri Nigeria, nyuma ya filime bakoze ku mwana ufite ubumuga wanzwe n’umubyeyi we.
Iyi filime yitwa ‘Forgotten Frame’ yegukanye igihembo ku wa 22 Ugushyingo 2025, yahuje abanyeshuri barenga 40 biga muri Kaminuza ya Mount Kigali.
Yayobowe n’umwarimu wabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe rya filime mu Rwanda, Apollo Dusabimana O’Keefe, akaba ari na we wabaherekeje muri iri serukiramuco.
Igaragaza umwana wavukanye inyonjo, umubyeyi we aramwanga ariko atazi ko afite impano izamugira icyamamare.
Migambi Elite Alexis wanditse iyi filime, yatangaje ko iki gihembo cyamuteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane.
Yagize ati: “Kwegukana igihembo ku rwego rwa Afurika ari ubwa mbere ukoze umushinga, hari abandi bo mu bihugu bya Afurika bari bagiyeyo, ntabyo batahanye. Urumva uhagarariye igihugu, tukagarukana igihembo, ni ibyishimo, ni n’imbaraga. Ibintu byashoboka, twakora ibirenze ibi.”
Nsabimana Elissa yatangaje ko atari afite icyizere ko umushinga wa filime yagizemo uruhare uzagera ku rwego rwa Afurika, ariko umuyobozi wabo, mu burambe bw’imyaka irenga 20 amaze muri uru ruganda, abagaragariza ko nta kidashoboka.
Yagize ati: “Byatweretse ko indi mishinga tuyishyizemo imbaraga, hari ikintu byabyara kandi kikaba ari kinini ugereranyije n’iki dukoze. Byatweretse ko byabyara umusaruro. Ngiye gushyiramo imbaraga zirenze izo nakoreshaga, nk’ubushakashatsi bw’uburyo twagenda dukora.”
Ubwo iyi filime yerekanwaga muri Nigeria, abagize akanama nkemurampaka bagize amarangamutima, bararira, bigaragara ko banyuzwe nk’uko Dusabimana yabisobanuye.
Yunzemo ati: “Ni ikintu cyakoze ku mutima cyane abari mu kanama nkemurampaka. Twahataniraga icyiciro cy’ubumuntu. Buri wese yararize. Iyo ubonye akanama kari kurira, biba byabakoze ku mutima. Iyacu yaje ku isonga kubera ubutumwa bwari burimo.”
Dusabimana yagize ati “Ikiriho ni uko u Rwanda ubona ko rugeze ku rwego rwiza. Harimo filime zigera muri 250 zavuye muri kaminuza zitandukanye. Mu minsi itatu rero twahamaze, yari iminsi y’urugamba. Hariho guhangana gukomeye cyane. Ikindi twebwe twibanzeho ni ubuzima bw’Umunyafurika uwo ari we wese kuko ubuzima bw’Abanyafurika turabusangiye.”
Filime aba banyeshuri bakoze yabafashije kugirana n’amasezerano n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakinnyi ba filime bo muri Nigeria, yo kohereza abakinnyi b’ibyamamare bo muri Nigeria kugira ngo bajye babahugura.
Uyu mwarimu yabisobanuye ati “Twagiranye amasezerano y’ubufatanye na Nollwood mu bijyanye n’amahugurwa ku buryo mu minsi iri imbere twazagira abantu baturuka Nigeria, bakaza kutwigisha, byaba byiza natwe tukajyayo, abantu bagafata amasomo kugira ngo turebe uko twateza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda. Mu mwaka utaha twizeye ko bizajya mu bikorwa.”
Ibikorwa byo gutegura no gutunganya iyi filime kugeza isohotse mu buryo bw’amashusho byamaze amezi 10. Dusabimana yasobanuye ko yabatwaye hagati ya miliyoni 6 na miliyoni 8,5 Frw.



