tshi_fay-fa772

Fayulu yasabye Tshisekedi guhishura ibikubiye mu masezerano azasinyana na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira yamusabye guhishurira abanye-Congo ibikubiye mu masezerano y’amahoro yitegura gusinyana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Nta gihindutse abakuru b’ibihugu bombi bazahurira i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, aho bagomba kwakirwa na Perezida Donald Trump.

Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba i Belgrade muri Serbie, yemeje ko azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda.

Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yamusabye guhishurira abanye-Congo ibikubiye mu masezerano azasinywa.

Ati: “Turabwira Bwana Tshisekedi: Abanye-Congo bafite uburenganzira bwo kumenya ibikubiye nyabyo mu mushinga w’amasezerano muteganya gusinyana na Bwana Kagame i Washington. Ntimugasinye amasezerano ashobora kubangamira ubusugire bwa RDC.”

Tshisekedi mu byo yijeje abanye-Congo, ni uko mu bizamujyana i Washington hatarimo ibyo kuvanga Ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro.

Yakomeje agira ati: “Ku bijyanye n’amasezerano yo guhuza ubukungu bw’akarere, mumenye ko nta gishya kirimo. Kwishyira hamwe mu karere ni byo nifuzaga kuva nagera ku butegetsi, ariko baduteye icyuma mu mugongo mu 2022.”

Tshisekedi kandi yashimangiye ko gushyira mu bikorwa amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda bivuze kubaha ubusugire bw’igihugu cye, ibyo yavuze ko bigomba kujyana no “kuva kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo”, no kugarura icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Yunzemo ko ubucuruzi mu karere budashobora kubaho nta mahoro no kugarura icyizere bibayeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *