Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Artur Chume; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Gen Julio dos Santos Jane; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen André Rafael Mahunguane; ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara ya Cabo Delgado buyobowe na Valige Tauabo.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Perezida Chapo yahawe ishusho y’umutekano mu gace Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoreramo, hanyuma agirana ibiganiro n’Ingabo n’Abapolisi.
Perezida wa Mozambique yashimye imirimo myiza Ingabo na Polisi by’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique bari gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, abasaba gukomeza ingamba zigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Ati: “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi k’indashyikirwa bakora muri Mozambique, byatumye umutekano ugaruka muri iyi ntara. Mukomeze mukorere hamwe n’abavandimwe banyu hano, kuko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro n’umutekano.”
Perezida Chapo yibukije ko iterabwoba atari ikibazo cya Mozambique gusa, ko ahubwo ari ikibazo cy’Isi yose; ari yo mpamvu ubumwe, ubufatanye buhamye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurirwanya.
Yabibukije ko imishinga itandukanye igiye gusubukurwa, bityo amahoro n’umutekano ari ingenzi mu kubungabunga ibikorwa by’iterambere by’igihe kirekire.


