willy-ngoma-porte-parole-mouvement-M23.jpg-20231112034430000000

FDNB yashyinguye abasirikare bayo benshi muri Kasika mbere yo kuhatsindirwa na M23: Willy Ngoma 

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba Ingabo zawo ziheruka gukubita ahababaza iz’u Burundi, ubwo impande zombi zarwaniraga mu gace ka Kasika muri iki cyumweru.

AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’igisirikare cyayo (cyitwa ARC), Lt. Col. Willy Ngoma.

Uyu Ofisiye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Birakwiye kumenyesha ko abasirikare benshi b’Abarundi bashyinguwe mu mva rusange i Kasika shishi itabona, mbere y’itsindwa ry’ingabo z’u Burundi imbere y’intare za Sarambwe.”

Lt. Col. Ngoma ntiyigeze atangaza umubare nyawo w’abasirikare b’Abarundi bashyinguwe muri kariya gace kuri ubu kari mu maboko ya AFC/M23.

Uyu musirikare kandi yavuze ko “biteye isoni cyane kandi bikaba bibabaje”, kubona abasirikare b’Abarundi bakomerekeye mu mirwano yabereye mu duce twa Kasika, Kirungutwe na Mwenga barirukankanwe kugeza bagejejwe i Walikale, hanyuma bakajyanwa ku ngufu i Kisangani aho koherezwa iwabo.

Yashimangiye ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kugwa mu ntambara yo muri Congo kubera inyungu z’umuntu umwe, ari we Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo ni bwo AFC/M23 yigaruriye agace ka Kasika gaherereye muri Teritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo Ingabo z’u Burundi.

Byari nyuma y’imirwano ikaze yari yaramutse isakiranya impande zombi.

Amakuru avuga ko muri iyo mirwano Ingabo z’u Burundi mbere y’uko zikubitwa zarwanye zonyine, kuko FARDC na Wazalendo bafatanyije urugamba bari bamaze gufata icyemezo cyo guhunga mu maguru mashya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *