G7LX3zEXAAAokEV

Umugaba w’Ingabo za Centrafrica yashimye uko RDF ikomeje kubaka ubushobozi bwa FACA

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrica (FACA), Maj Gen Zépherin Mamadou yashimye abarimu ba gisirikare b’u Rwanda ku bw’imbaraga bakomeje gushyira mu kongera ubushobozi bw’abakozi ba FACA. Yashimangiye kandi ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

G7LX3zLXsAE jZO

 

Ibi Gen. Mamadou yabitangaje ubwo we n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, basuraga kuwa Kabiri Ingabo z’u Rwanda, zoherejwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ziherereye i Bimbo.

G7LX3zEXAAAokEV

Yashimye kandi inkunga abakuru b’ibihugu byombi bakomeza gutanga mu gushimangira ubufatanye, anashima imikoranire myiza iri hagati y’ingabo z’u Rwanda, abaturage ba Centrafrica n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Ku ruhande rwe, Maj Gen Nyakarundi yatanze ubutumwa bw’Umugaba Mukuru wa RDF, agaragaza ko ashimira byimazeyo ubunyamwuga, imyitwarire, n’imikorere idasanzwe y’Ingabo z’u Rwanda.

G7LX3zBWAAAUnim 1

Yabashimiye ubwitange n’imikorere myiza bagira mu gihe bakorera kure y’iwabo, anabaha amakuru ku bijyanye n’umutekano mu Rwanda no mu karere.

Yabasabye kandi gukomeza kuba ba ambasaderi b’intangarugero b’u Rwanda mu nshingano zabo.

G7LX3zAXgAA877X

Kuva mu mwaka wa 2020 Ingabo z’u Rwanda  nibwo zoherejwe muri Centrafrica hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *