800px-Operators_From_Ugandas_Elite_Special_Forces_Command

Bunia: Abasirikare ba UPDF bishe abasirikare 2 ba FARDC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza, abasirikare babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bishwe n’abasirikare ba Uganda (UPDF) ubwo barasanaga muri Djugu-centre, mu birometero 75 mu majyaruguru ya Bunia mu Ntara ya Ituri; undi musirikare wa FARDC arakomereka bikabije.

Ibi byabaye biturutse ku guterana amagambo hagati y’izi ngabo z’ibihugu byombi zisanzwe zifatanya, nyuma y’uko UPDF itaye muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba ari abarwanyi ba CODECO.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Djugu n’andi masoko, ngo ku wa Kabiri ahagana mu ma saa yine za mu gitondo, urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ibiro by’ubuyobozi bwa teritwari. Abasirikare ba Uganda, bamwe muri bo ngo bari basinze, barashe ku nkambi ya FARDC, bituma habaho guhererekanya amasasu hagati y’ingabo zombi.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko mu masaha make mbere yaho, abasirikare ba FARDC bari bagiye mu nkambi ya UPDF basaba ko abaturage barekurwa, bivamo amakimbirane. Imibare y’agateganyo ni abasirikare babiri ba FARDC bishwe, barimo umurinzi wa Komanda wa Djugu, umwe wakomeretse bikabije, n’imbunda ebyiri za AK-47, ibisanduku bibiri by’amasasu, ‘chargeurs’ 6 z’imbunda na miliyoni 1.6 by’amafaranga y’Amanyekongo, byatwawe n’Abagande.

Abatangabuhamya bavuga ko mu gihe cyo kurasa, ibirahure by’amadirishya ya Radiyo y’Abaturage ya Amani, byamenaguwe n’amasasu. Iki kibazo cyateje ubwoba mu karere.

Itsinda ry’abayobozi bayobowe n’umuyobozi wa Teritwari ya Djugu, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza ritegerejwe aha hantu mu rwego rwo gukora iperereza kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *