Ibinyamakuru byandika Siporo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko Umunya-Argentine, Lionel Messi ashobora gutandukana na FC Barcelona, nyuma yo guhagarika ibiganiro yagiranaga na yo ngo yongere amasezerano.
Radiyo yo muri Espagne yitwa Cadena SER ni yo yatangaje bwa mbere inkuru ivuga ko Messi azava muri FC Barcelona mu mwaka utaha wa 2021, ubwo amasezerano afitanye na yo azaba arangiye.
ESPN ivuga ko impamvu Messi yafashe umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe y’i Catalunya, ari uko afitanye ubwumvikane buke na bamwe mu bagize inama yayo y’ubutegetsi, bagiye bamushinja mu itangazamakuru kugira uruhare mu byemezo bimwe na bimwe ikipe yagiye ifata harimo nko kwirukana umutoza Ernesto Valverde.
Ikindi Messi atishimiye ni uko FC Barcelona nta bakinnyi bashoboye igifite, bigakubitana no kuba ubuyobozi bw’ikipe bwarashyize igitutu ku bakinnyi bubahatira kugabanya imishahara yabo mu gihe cya Covid-19.
Tribuna.com ivuga ko hari amakipe atanu aza imbere y’ayandi ashobora kuvamo imwe Lionel Messi azerekezamo, mu gihe uyu mukinnyi w’ibihe byose wa FC Barcelona yaba atandukanye na yo.
Ayo makipe arimo Inter Milan. Impamvu ni uko iyi kipe yo mu gihugu cy’u Butaliyani yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza Messi, bityo bikaba bishoboka ko uyu munya-Argentine yayerekezamo kugira ngo yongere guhangana na Cristiano Ronaldo.
Indi kipe Messi ashobora kwerekezamo ni Manchester City. Mu bihe byahise iyi kipe yakunze kumvikana yifuza gushora amafaranga ngo igure Lionel Messi, bigakubitiraho kuba itozwa na Pep Guardiola wabanye na we muri FC Barcelona ushobora kumwemeza akerekeza i Manchester.
Ikipe ya gatatu Messi ashobora kwerekezamo mu gihe yaba atandukanye na Barça ni Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. PSG ni imwe mu makipe afite ubushobozi bwo guhemba Messi amafaranga yifuza, bigakubitiraho kuba yakongera gukinana na Neymar basanzwe ari inshuti magara, bombi bakaba bakora ubusatirizi bukomeye bari hamwe na Klyian Mbappe.
Indi kipe ni Inter Miami, ikipe ibarizwa muri MLS ya David Beckham. Beckham mu minsi yashize yatangaje ko yifuza gusinyisha Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu kipe ye, bityo akaba ashobora kwigisha Messi akajya mu kipe ye mu gihe yaba atandukanye na Barça.
Ikipe ya gatanu Messi ashobora kwerekezamo ni Newell’s Old Boys y’iwabo muri Argentine. Ni ikipe Messi yazamukiyemo mbere y’uko yerekeza muri Academy ya FC Barcelona [La Masia] mu 2001. Messi ubwe yigeze gutangaza ko yifuza kuzakinira iyi kipe yo ku ivuko, bityo gutandukana na Barça bikaba bishobora guhesha iyi kipe amahirwe yo gukinirwa n’umukinnyi wa mbere ku Isi.


