Kaminuza ya CHUR ya Dr. Pierre Damien Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yambuye Uburenganzira bwo gukora Kaminuza yigenga ya CHUR (Christian University of Rwanda) ya Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, kubera ibibazo bitandukanye biyugarije bituma idatanga uburezi bufite ireme.

Ku wa 30 Kamena ni bwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasohoye itangazo rivuga ko iriya Kaminuza itacyemerewe gukora kuva ku wa 1 Nyakanga, kubera ubugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) igasanga hari ibisabwa itujuje.

MINEDUC yasobanuye ko CHUR “itashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho”, ari yo mpamvu yayimenyesheje ko yambuwe uburenganzira yari yarahawe bwo gutangira ibikorwa byayo.

MINEDUC yasabye ubuyobozi bw’iriya kaminuza kwihutira gufasha abanyeshuri kugira ngo babone ibyangombwa byatuma bagana izindi kaminuza zigisha nk’ibyo bigaga kugira ngo zibakire bazabashe gukomeza kwiga nta zindi nzitizi bahuye na zo.

MINEDUC yasabye kandi iyo kaminuza gukorana no korohereza Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kugira ngo hategurwe inama izanafasha abanyeshuri kumenya imyanzuro yafashwe ndetse banagirwe inama y’uko babasha gukomeza amasomo yabo.

CHUR yasabwe kandi kuzuza ibyo isabwa byose biri mu masezerano hagati yayo n’abakozi yakoreshaga ndetse n’abanyeshuri bayigagamo.

Ikindi ni uko yasabwe ko bitarenze tariki 15 Nyakanga 2020, izaba yagejeje kuri MINEDUC raporo yerekana uko ibyo yasabwe byose yabishyize mu bikorwa.

Iyi Kaminuza yambuwe Uburenganzira bwo gukora, mu gihe Dr Pierre Damien Habumuremyi wayishinze afunzwe azira ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

CHUR kandi yambuwe Uburenganzira bwo gukora, nyuma ya Kaminuza ya Kibungo (UNIK) na yo iheruka gufungwa, mbere y’uko Prof Egide Karuranga wayiyoboraga na we atabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha yakoze ku bw’inyungu zayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *