Nyuma y’amasaha make hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Vagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, yatanze ibisobanuro ku masezerano ndetse n’amahirwe y’amahoro mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, itariki 4 Ukuboza 2025, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko ibyo abaturage biteze ari byinshi, cyane cyane mu bice byafashwe. Ati: “Ikigaragara ni uko tuzi ibyifuzo by’abaturage bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu turere twigaruriwe, ko aya masezerano azahita ahindukamo guteza imbere imibereho no kugarura mu mahoro”.
Yashimangiye ko intambwe ya mbere ifatika ari ugushyiraho ihagarikwa ry’mirwano. Minisitiri yagize ati: “Ku bijyanye n’ibikorwa byihuse, intambwe ya mbere isanzwe yaba ihagarikwa ry’imirwano, kuko izaba igaragaza neza ubushake bw’impande zombi.”
Icyakora, yibukije ko gukomeza kubirengaho bitazatesha agaciro ayo masezerano. Ati: “Icyakora, niba kubirengaho bikomeje, ibyo ntibisobanura ko amasezerano ari impfabusa.”
Wagner Kayikwamba Thérèse yashimangiye kandi ko intambara imaze imyaka mirongo itoroshye.
Ati: “Ntabwo ntekereza ko intambara imaze imyaka 30 ishobora kurangizwa gusa no gusinya amasezerano. Tuzabona iterambere, ariko kandi, ku bw’ibyago no kunanirwa”.
Minisitiri yashimangiye kandi akamaro ko k’ubushake bw’impande eshatu zashyize umukono ku masezerano.
Ati: “Icy’ingenzi cyo gushimangira hano ni uko dufite impande eshatu muri aya masezerano, kandi buri wese yiyemeje kuyashyira mu bikorwa no gutanga raporo, byanze bikunze mu nzego zitandukanye”.
Aya masezerano y’i Washington, yashyizweho umukono kuwa 4 Ukuboza 2025, yaje akurikira amezi menshi y’ibiganiro bya dipolomasi, yerekana intambwe ikomeye iganisha ku kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Icyakora, nk’uko Minisitiri yabishimangiye, ishyirwa mu bikorwa ryayo risaba kuba maso, ibiganiro, no kwihangana.


