GNJ6FkCXMAAx9hY

Nyabihu: RIB yafashe umuyobozi ushinzwe imirimo mu karere

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruravuga ko rwataye muri yombi Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RIB muri iku gitondo cyo ku Cyumweru rivuga ko akurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Ubu uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya nabyo bihanwa n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Haaaaah Umunyagitugu igisambo kabombo. Ndamwibuka muri Gicurasi 23 we na NSABIMANA Cyprien wari Gitifu w’Akarere (uyu nawe yaje gutabwa muri yombi na RIB nubwo yaje kurekurwa agahita asezera ku kazi) bari bashyushye birukana abakozi ngo ntibahagaritse Ibiza hhhhh boshye hari ububasha bari babifiteho, ngo bahesheje Leta isura mbi hhhh Nibe namwe rata mwahesheje Leta isura nziza muyisahura utwayo! ariko iyi Nyabihu ihora mu binyamakuru mu bibi gusa byerekeye ubikura, MINALOC iyitekerezaho iki? Nyobozi yose mushyire hasi bamaze kwirara Akarere kahindutse akarima k’ingarigari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *