Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witwa “Mai-Mai Simba”, uyobowe n’uwiyise General Bukui, ahitwa Lubutu, mu Ntara ya Maniema.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, kurasana hagati y’impande zombi byatangiye saa munani z’amanywa ku isaha yo mu Mujyi wa Lubutu, umujyi munini wa teritwari na yo yitwa Lubutu.
Iyi mirwano bivugwa ko yaturutse ku kuba FARDC yarabujije imitwe yitwara gisirikare gutoteza abaturage. Iyi mitwe yitwara gisirikare yari yashyizeho za bariyeri ku muhanda wa Losso-Lubutu, cyane cyane ahitwa i Mungele, Tingitingi, na Amisi, aho bamburiraga amafaranga abaturage baho, imyitwarire ngo ingabo za leta zidashobora kwihanganira nubwo nyinshi na zo zikunze gufatirwa muri ibyo bikorwa.
Mai-Mai Simba itarakiriye neza ayo mabwiriza, yagabye igitero kuri FARDC (Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo), maze ingabo za leta zirwanaho, bituma havuka amakimbirane hagati y’impande zombi.
Uhagarariye sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko abaturage bahunze Umujyi wa Lubutu nyuma y’iyi mirwano. Abenshi bahungiye mu bihuru. Uyu akomeza avuga ko urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana i Lubutu kugeza mu gicuku.
Ni ku nshuro ya kabiri FARDC na Mai-Mai Simba barwaniye i Lubutu muri uyu mwaka, nyuma yo guhangana muri Nzeri. Amakimbirane ya mbere yakemuwe bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa gisivili n’igisirikare boherejwe na Kinshasa kugira ngo bahoshe amakimbirane.


