Umwe mu bapilote warohowe mu kiyaga yapfuye

Twirwaneho irigamba guhanura kajugujugu yakoreshwaga n’abacanshuro

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga ko ari wo wahanuye indege ya kajugujugu yakoreshwaga n’abacanshuro b’abazungu mu gutera amabombe mu bice bituwe mu biturage birimo Mikalati na Mikenke.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 7 Ukuboza 2025, MRDP-Twirwaneho, ivuga ko “Igisirikare cy’u Burundi kitabaje kajugujugu 3 zitwawe n’abacanshuro b’abazungu, zarashe amabombe mu midugudu ya Mikalati, Mikenke, Gahwera, Gisoke na Rugezi. Nyuma y’ayo mabombere ubudahagarara kuri iyo midugudu, ingabo zacu zahagaritse imwe muri izo kajugujugu yaje kugwa mu Kiyaga cya Tanganyika, muri Teritwari ya Fizi neza neza i Yumbi,”

Itangazo rya Twirwaneho kandi rivuga ko Ingabo z’u Burundi zabujije urujya n’uruza mu misozi miremire ya Fizi, Mwenga na Uvira, aho amagana y’abaturage atashoboye kujya ku isoko rya Ndondo/Bijombo mu cyumweru gishize gushaka ibyo kurya n’imiti.

Bakomeza bavuga ko kuwa Gatandatu mu gitondo ku muhanda ugaruka abaturage batezwe igico n’Ingabo z’u Burundi hapfa abantu abandi, biganjemo abagore bafatwa bugwate. Umubare nturamenyekana neza.

e3acd730 d49e 4313 b388 35c043f01f78
Abapilote 2 ba kajugujugu barokotse mu gihe umwe yapfuye

Itangazo rigira riti: “ Mu kivunge, abagore benshi bakorewe iyicarubozo, bafatwa ku ngufu banakoreshwa ibindi bintu bibi mu nkambi y’ingabo z’u Burundi ya Mikalati n’ahandi hantu hataramenyekana. Muri icyo gitero cy’ubwicanyi, ingabo zacu byabaye ngombwa ko zitabara kugirango zikize abaturage..”

Twirwaneho ikomeza ivuga ko imenyesha ko “batayo 2 z’Ingabo z’u Burundi zavuye Mwenga-centre kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’igitondo ubu ziri kwerekeza Mikalati zinyuze Kipupu, zifite intego nyamukuru yo kongerera ingufu ingabo zisanzwe ku rugamba hagamijwe gukorera jenoside Abanyamulenge nk’uko byagenze I Gatumba mu 2004,”

G7gte PXgAEjKNK
Umwe mu bapilote n’uko yarohowe mu kiyaga

MRDP-Twirwaneho ikomeza isaba Igisirikare cy’u Burundi kuvanaho akato cyashyize mu baturage kandi igasaba izi ngabo kuva ku butaka bwa Congo mu gihe cya vuba gishoboka kugirango abaturage bishimire uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Uyu mutwe usoza itangazo ryawo wizeza abaturage gufata ingamba zose zishoboka zo kubarinda no kurinda ibyabo.

 

e495dfce 36d7 4cf5 8cd8 e509b5d3c384

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *